The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

This is the Kinyarwanda edition of the Onesimus Workshop workbook.

The ONESIMUS Workshop

Guha Ikaze Abahoze Ari Abagororwa mu Buzima bw’itorero

THE URBAN MI N I S TRY I NS T I TUT E • Umu r imo wa WOR LD IMPAC T, I NC .

TUMI Press 3701 East 13th Street North, Suite 100 Wichita, Kansas 67208

Amahugurwa ya Onesimo: Guha Ikaze Abahoze ari Abagororwa Mu Buzima bw’Itorero Participant Workbook © 2018. The Urban Ministry Institute. Amategeko Arengera Ibihangano Arakurikizwa. Kwigana, guhererekanya no kugurisha iki gitabo birabujijwe ariko bishobora gutangirwa uburenganzira n’itegeko ryo muri 1976 rirengera uburenganzira bw’umwanditsi cyangwa n’uburenganzira buri mu nyandiko butanzwe n’abasohoye iki gitabo. © 2024 Kinyarwanda Translation Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda na Justine ASHIMWE, Gikosorwa na Pius NYAKAYIRO

Ubusabe bw’uburenganzira bwandikirwa:

TUMI Press 3701 East 13th Street North, Suite 100 Wichita, Kansas 67208

ISBN: 978-1-62932-072-4

Cyacapishijwe na TUMI Press Ishami rya World Impact, Inc.

The Urban Ministry Institute ni Umurimo wa World Impact, Inc.

Ibyanditswe byose byakuwe muri Bibiliya Yera.

Ku bagororwa n’abahoze ari abanyeshuri ba TUMI muri gereza. Muri abantu b’abanyempano, bashira amanga kandi b’intwari za Kristo mu bwami bwe twigeze kumenya. Mwaduteye umwete wo gukorana imbaraga kugirango duhagurutse abayobozi bazasarura imirima ye.

Ibyerekeye Abanditsi

Rev.Don Allsman yabaye Visi perezida wa World Impact imyaka makumyabiri n’irindwi aba n’umuyobozi wa Satellite Ministries muri The Urban Ministry Institute (TUMI) guhera mu 2006 kugeza mu 2008. Afite impamyabumenyi ya siyansi muri Industrial Engineering yakuye muri kaminuza ya California State University iherereye muri Fresno, afite n’impamyabumenyi y’ikirenga muri bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Wichita State University. Don yanditse ibitabo byinshi bikoreshwa muri gahunda ya Tumi nka: The Heroic Venture: A parable of Project Leadership (2006), Jesus Cropped from the picture: Why Christians Get Bored and How to Renew Them to Vibrant Faith (2010), Think Again: Transformation That Yield a Return on God’s Investment (2018), n’igitabo yandikanye na Dr. Don Davis: Fight the Good Faith: Playing Your Part in God’s Unfolding Drama (2015). yarashinzwe kugenzura amashami ya TUMI mu magereza atandukanye mu gihugu, afasha abanyeshuri benshi. Yari umuhuzabikorwa w’abanyeshuri muri World Impact agenzura ubusabe bw’abanyeshuri akabagira n’inama abashishikariza kwinjira muri World Impact bagakora Ivugabutumwa. Cathy yize muri kaminuza ya Wichita State University, aho afite impamyabumenyi y’ikirengam mu bijyanye na Communicative Disorders, akaba ari inzobere muri Imyumvire y’amatwi (Audiology). Nk’umushakashatsi muri House Ear Institute yahuzaga ishami ry’ubushakashatsi n’ubuvuzi byagize uruhare mu gutezimbere ubufasha bwo kumva muri 1980. Cathy na Don bafite abahungu babiri, Ryan na Mark n’umukazana witwa Janée. Cathy Allsman yakoze nk’impuguke mu bagororwa muri The Urban Ministry Institute guhera muri 2012 kugeza muri 2018. Cathy

Ubu aba Allsman ni bamwe mu bagize Completion Global, Inc., minisiteri ikangurira itorero gusubira ku mugambi waryo w’Ubwami.

Ishakiro

Ijambo ry’ibanze 9 Gushimira . . . . . . . . . . . . . . . 11 Intangiriro . . . . . . . . . . . . . . . 13

I cyiciro C ya 1 Icyerekezo cy’amahugurwa ya Onesimo I cyiciro C ya 2 Gusobanukirwa Umuco wa Gereza

15

21

I cyiciro C ya 3 Uburyo bwo Kongera Kwigishwa Umuco wo Hanze

25

I cyiciro C ya 4 Intambwe Zikurikiraho

33

Umugereka U mugereka W a 1 Integanyanyigisho ya TUMI n’Ibitera Ibyaha . . . . . . 41 U mugereka W a 2 Amabwiriza Yo Guhererekanya Ubutumwa Mu Bagororwa 43 U mugereka W a 3 Gukora inyigo mbere yo gufungurwa . . . . . . . . 45 U mugereka W a 4 Kwimenyereza umwuga mu itorero 47 U mugereka W a 5 Inkuru twakigiraho: Ni iki cyabaye ngeze hanze (Inkuru Ya Dan) . . . . . . 52 U mugereka W a 6 Inama ya TUMI Ku Kongera Kwinjizwa 55 U mugereka W a 7 Inama zo kwinjiza abayobozi mu mashami ya TUMI ari hanze . . . . . . . . . . . . . 59 U mugereka W a 8 Gushaka ubufasha buri aho mutuye . . . . . . . . 60 U mugereka W a 9 62

U mugereka W a 10 Umuco, si ibara ry’uruhu: imikoranire mu nzego, umuco n’ubwoko . . . . . . . 63 U mugereka W a 11 Umudendezo Nyakuri muri Kristo Yesu 64 U mugereka W a 12 Urwane Intambara Nziza yo Kwizera: Kumenya uruhare rwawe mu ikinamico y’Imana . . . . . 65 U mugereka W a 13 Guhagararana Hamwe Kubwa Kristo Muri Gereza no Hanze Yayo: Umurongo wa SIAFU 66 U mugereka W a 14 TUMI Satellite Network 68 U mugereka W a 15 Evangel Network na Evangel School Of Urban Church Planting 69 U mugereka W a 16 Urugero rw’ishyirihamwe ry’amatorero yo mu mujyi 70 U mugereka W a 17 Let God Arise! Igitabo Cyo Gusenga: Isengesho ryo Gukangurwa Mu Mwuka no Kwaguka k‘Ubwami Bw’Imana 71

Ijambo ry’ibanze

Kimwe mu gice cy’abakozi kitarabyazwa umusaruro ku isi ni abantu bari muri gereza ndetse n’abahoze ari abagororwa. Umutima w’ubutumwa bwiza ni uko buri muntu ashobora guhindurwa n’urukundo rw’Imana, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, ndetse n’imbaraga zihindura za Mwuka Wera. Imana na Se w’Umwami wacu Yesu Kristo ni Imana y’ibidashoboka, ishobora guhindura imfungwa yatorotse, Onesimo (uw’umumaro) akera imbuto kandi akaba inshuti ikomeye y’intumwa Pawulo. Imana ntabwo ihagarikwa n’amateka y’umuntu, ibyegeranyo bya siyansi, inyandiko z’abahanga cyangwa ibishobora kubaho. Imana irenga ibisa n’ibishoboka, ikabyuzuza ubwenge n’ubuntu bwayo hanyuma igahindura imibereho n’imitima y’abantu kugirango iheshe icyubahiro izina ryayo rikomeye. Mu byukuri, Imana ishoboye byose. Kandi uku kuri yuko Imana ari Imana y’abakomeretse n’abatawe niryo shingiro ry’ubwenge bw’iki gitabo cyiza, umusaruro wa Don na Cathy Allsman uturutse mu ihishurirwa ryimbitse. Nka bagenzi bacu barambye mu murimo wo guhindura abahoze muri gereza abigishwa, Don na Cathy batanze umwanya, ibifatika n’ ibitekerezo ku bibazo by’ingutu ndetse n’amahirwe ari mu bagize itorero bari muri gereza ndetse n’abarekuwe. Ubwitange n’ubwenge bwabo butuma iki gitabo cy’amahugurwa kiba icy’umumaro kuri abo bose bifuza gusobanukirwa icyo ubwami buvuga ku murimo wabari muri gereza. Ku batizera, iki gitabo kizagaragaza kwizera gukomeye mu mbaraga z’Imana zihindura abagororwa, kandi ku banyabwoba muzabona uburyo busobanutse, inzira y’ubwenge yo kwirinda uburyo budahwitse bwo gufasha abahoze ari abagororwa. Kandi ku bantu ndeste n’abakristo bifuza kugira itandukaniro mu bwami bahindura ubuzima n’imiryango y’abahoze muri gereza, iki gitabo kizababera ubutunzi bukomeye. Cyuzuye ijambo ry’Imana, ubwenge bufatika ndetse n’inama z’abantu bakoze ivugabutumwa muri gereza no mu nzu z’imbohe, iki gitabo kizaba kimwe mu nyandiko zibafasha gukora ivugabutumwa mu itorero ryo muri gereza. Kuri abo mfata nk’inshuti zanjye za bugufi, mbona iyi nyandiko nk’umutima waba Allsman. Icyampa abasoma ibi bose bagashyira mu ngiro amahame ndetse n’amasomo bakuramo. Nizerako tubikoze twabona impinduka y’ukuri, itari mu magereza, mu nzu zimbohe

9

10 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

cyangwa mu gihugu ahubwo no mu buzima ndetse no mu ivugabutumwa ry’amatorero yiteguye kumvira umuhamagaro w’umukiza wo gukorera abadakunzwe n’aboroheje muri bo, abo avuga ko nuyu munsi bahari.

Dr. Don L. Davis Wichita, Kansas Kanama 6, 2018

Gushimira

Ndashimira cyane abahoze ari abagororwa n’abavugabutumwa bo mu magereza bari mu bice bitandukanye by’Amerika bagize uruhare mu matsinda yafashije guha umurongo aya mahugurwa. Turashima Paul Chan wadufashije mu kurema iki cyerekezo.

11

Intangiriro

Uhawe ikaze mu Mahugurwa ya Onesimo!

Intego y’Amahugurwa ya Onesimo ni ugufasha amatorero kumenya uburyo bwo kwakira abahoze ari abagororwa mu buzima bw’itorero kugirango hubakwe umubiri wa Kristo. Icyerekezo cyacu ni ukubaha intambwe zibanza z’uburyo abahoze ari abagororwa bakwinjizwa mu itorero ryawe. Ntabwo dushobora kubaha byose mwakenera muri uru rugendo muzabasha kwiga binyuze mu kumenyerezwa ndetse no kwishingikiriza ku Mwuka Wera. Ariko turiringira gutangirana nawe uru rugendo rushamaje. Twizera ko ububyutse bwaza mu matorero binyuze mu bagabo n’abagore bihanganiye ingorane zo muri gereza batojwe iby’iyobokama, bafite umuhate n’impano. Biteguye kugaruka aho bahoze ari umutwaro, kugirango bazane gucungurwa baboneye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Igihe World Impact yatangiraga mu 1971, twigishaga Bibiliya amatsinda atandukanye y’abana mu mujyi rwa gati, ntabwo abagororwa bari mu bitekerezo byacu. Ariko uko umurimo wacu wagiye waguka twatangiye gukorana n’abantu bakuze, dutangiza amatorero no gutanga amahugurwa mu miyoborere, Imana yatuyoboye mu gufasha abagororwa. Ubu dufite abanyeshuri bari muri gereza barenga 1,400 hamwe nabandi barenga ijana bafunguwe bakiriye inyigisho z’iyobokamana. Dushishikajwe no kubafasha kwinjizwa mu matorero igihe bafunguwe, ariko twabonye ihinduka ryo kuva mu buzima bwa gereza basubizwa mu buzima busanzwe rigorana. Ibi byatumye tugenzura uko twatoza amatorero kugirango yakire abagororwa. Iryo niryo shingiro ry’Amahugurwa ya Onesimo.

Turashaka kubona itorero ryanyu rikomezwa nabahoze ari imfungwa bakoresha impano zabo nk’intumwa zacunguwe na Kristo.

Izina ‘’Onesimo’’ rituruka mu gitabo cya Filemoni. Pawulo yandikiye Filemoni Urwandiko avuga kuri Onesimo, imbata ya Filemoni yari yarahunze, uwo Pawulo yasanze ari ingirakamaro mu murimo w’Imana akamufata. Yaranditse ati “utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.’’ [Filemoni 11]. Kimwe n’abagororwa b’uyu munsi Onesimo nta gaciro yahabwaga ukurikije ibipimo by’isi, ariko Pawulo yabonye ari uwingirakamaro, nkuko abahoze ari abagororwa nabo bamera uyu munsi.

13

14 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Aya mahugurwa nayo kugufasha gutangira. Dushobora kukwereka inzira. Ariko umurimo uzakorwa nawe. Aya ni amahirwe y’ubuzima bwose. Imana iguhe umugisha utekereza ku bushake bwayo ku itorero ryawe.

I cyiciro C ya 1 Icyerekezo cy’amahugurwa ya Onesimo

Intego • Gusobanukirwa amateka yitangira ry’icyerekezo cya Onesimo • Kwishimira ingaruka zikomeye z’imico itandukanye • Kubona amahirwe adasanzwe y’itorero ryawe rifite abayobozi batojwe kandi bafite umuhate.

Ibikubiyemo

I. Amateka yaWorld Impact na The Urban Ministry Institute (TUMI)

A. Inyandikorugero ya C1, C2, C3

Imikoranire y’urwego, umuco n’ubwoko (Rev. Dr. Don L. Davis)

Abanyamerika b’abirabura

Reba ishusho yose ku mugereka wa 10: Imikoranire y’urwego, umuco n’ubwoko

Abanyaziya

Ibipimo ngenderwaho by’umuco • Aho batuye • Aho bakorera • Aho bigiye

Icyiciro kiyobora ibindi n’umuco usanzwe

Abazungu

Abanyamerika y’epfo

15

16 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Uko Bibiliya ivuga (Ibyakozwe n’Intumwa 15) (Rev. Dr. Don L. Davis)

Reba ishusho yose ku mugereka wa 11: Umudendezo Nyakuri muri Kristo Yesu

Umuyuda

Umwigishwa wa Yesu

Umunyamahanga

Umunyamahanga

Umuyuda

Umwigishwa wa Yesu

C 1 C 1

C 3 C 3

Umwigishwa wa Yesu

Umwigishwa wa Yesu

B. The Urban Ministry Institute

C. TUMI muri za gereza.

II. Inkomoko y’Amahugurwa ya Onesimo

A. Intego y’Amahugurwa ya Onesimo ni ugufasha amatorero kumenya uburyo bwo kwakira abahoze ari abagororwa mu buzima bw’itorero kugirango hubakwe umubiri wa Kristo. B. Izina “Onesimo’’ rituruka mu gitabo cya Filemoni: ‘‘utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.’’ (Filemoni 11).

III. Uburyo Bubiri bwo Kongera Kwinjizwa

A. Uburyo bw’Ubuvuzi

B. Uburyo bwo Kumenya uwo uri we

C. Icyo abahoze ari abagororwa bakeneye kuruta ibindi n’itsinda ry’inshuti .

I cyiciro C ya 1: I cyerekezo cy ’ amahugurwa ya O nesimo • 17

Uko dukorana n’abagororwa: Uburyo bwafasha mu guhinduka

Uburyo bwo Kumenya uwo uri we

Uburyo bw’ubuvuzi

Umuntu Ku giti cye (imbere)

Ubwami bw’Imana (inyuma)

Bitangira na

Ibyifuzo- gushyirwa mu bikorwa

Gukurikira

Imigambi y’isi

Gukuraho kwangirika k’uruhererekane

Ibituranga duhuriyeho

Intego

Umudendezo wo kumva wiyuzuye ubwawe

Gushakashaka, kwemera, kwikunda

Igisubizo

Icyerekezo cy’umurimo w’Imana (mu nguni zose)

Imiryango; ubusubiracyaha

Intego z’ibanze

Umuntu kwera ku giti cye

Imiryango; isubiracyaha

Intego ya kabiri

Akazi, aho gutura, gahunda

Inshuti, abaturanyi, imenyereza mwuga

Uko byakorwa

IV. Amahirwe y’ubuzima bwose

A. Abayobozi bafite umuhate kandi bahuguwe mu by’iyobokamana bazana impano n’ubushobozi mu itorero.

B. 2 Timoteyo 2.2: “… kandi ibyo wowe [Timoteyo] wanyumvanye njye [Pawulo] imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abagabo bo kwizerwa [Onesimo], bazashobora kubyigisha abandi.”

18 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

C. Urudodo rw’umuhondo 1

Nje mu rugo, nashoje igihano cyanjye. Ubu ngomba kumenya ibyanjye n’ibitari ibyanjye. Niba warakiriye urwandiko rwanjye rukubwira ko ndi bugufi gufungurwa, Ubwo muzamenya icyo gukora niba mukinkeneye. Uzazirike urudodo rw’umuhundo ku giti cy’umwela. Hashize imyaka itatu, ese uracyankeneye? Nzaguma mu modoka, nibagirwe ibyacu, barinjye unenga Nintabona urudodo ruziritse ku giti cy’umwela. Shoferi, ndakwinginze mfasha kureba, Kuko nshobora kutihanganira ibyo nshobora kubona. Ndacyari muri gereza, kandi umukunzi wanjye niwe ufite urufunguzo. Urudodo rw’umuhondo gusa nirwo nkeneye ngo mbohorwe. Uzazirike urudodo rw’umuhundo ku giti cy’umwela. Hashize imyaka itatu, ese uracyankeneye? Nzaguma mu modoka, nibagirwe ibyacu, barinjye unenga Nintabona urudodo ruziritse ku giti cy’umwela. Ni ntabona urudodo rw’umuhondo ku giti cy’umwela.

Incamake y’iki cyiciro. • World Impact yakoze The Urban Ministry Institute kugirango itoze abayobozi biyemeje guhugura abagororwa. • Amatorero ashobora kungukira muri izi nyigisho kugirango bashobore gufasha abahoze ari bagororwa gusubira mu buzima busanzwe. • Bizagusaba imbaraga kugirango ubakire mu itorero ryawe. Mu cyiciro gikurikira tuzaba dushaka: • Kumenya ibyo mutinya no kwemera ubwoba abagororwa baba bafite. • Gusobanukirwa ibyo abagororwa bacamo bitandukanye niby’abari mu buzima busanzwe. • Kumenya ibitera isubira cyaha.

1 “Tie a Yellow Ribbon Round the Ole Oak Tree” (Levine and Brown, 1973).

I cyiciro C ya 1: I cyerekezo cy ’ amahugurwa ya O nesimo • 19

Ibibazo byo kuganiraho • Ni iki wize ku gutandukana kw’imico, utari uzi cyangwa utakiraga? • Ni iki wumva kigushishikaje kuri aya mahugurwa ya Onesimo? • Ni iki gituma witaye cyangwa ugira amakenga ku mahugurwa ya Onesimo?

I cyiciro C ya 2 Gusobanukirwa Umuco wa Gereza

Mu cyiciro y’ubushize twagerageje: • Gusobanukirwa inkomoko y’icyerekezo cya Onesimus. • Kwishimira ingaruka zikomeye z’imico itandukanye • Kubona amahirwe adasanzwe y’itorero ryawe rifite abayobozi batojwe kandi bafite umuhate. Intego z’iki cyiciro: • Kumenya ibyo mutinya no kwemera ubwoba abagororwa baba bafite. • Gusobanukirwa ibyo abagororwa bacamo bitandukanye niby’abari mu buzima busanzwe. • Kumenya ibitera isubira cyaha.

Ibikubiyemo

I. Ba umunyakuri ku byiringiro byawe n’ibigutinyisha.

A. Gukora ibyaha nyuma yuko bafunguwe

B. Uwagizweho Ingaruka n’icyaha

C. Isoko y’ibyiringiro

D. Urugingo rudashamaje mu itorero

E. Kongera undi mutwaro ku itorero

F. Kuremerera umutungo w’itorero

G. Kubabaza abakozi b’Imana b’inyangamugayo mu itorero.

H. Gutangira neza ariko ugasoza utsinzwe

21

22 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

II. Emera ibyiringiro n’ubwoba abahoze muri gereza bafite

A. kutemerwa n’abandi bakristo

B. Ntabwo bazi uko babona itorero hanze

C. Ntabwo bazabona ubufasha bungana nubwo babonaga bari muri gereza

D. Ntabwo bazagira urwego rumwe rw’inshingano nkizo bari bafite muri gereza

E. Bashobora kutabishobora hanze

F. Igitutu cyo gucungura umwanya batakaje

G. Ibigeragezo batigeze bahura nabyo bishobora kubarusha imbaraga

H. Kuba bonyine, kutemerwe no kongera gusubizwa muri gereza

III. Umuco wa Gereza

Inkoranyamagambo isobanura ko gufungirwa mu kigo ari “ukubura ubushake cyangwa ubushobozi bwo gutekereza no gukora kuko umuntu amaze igihe kinini mu kigo runaka.” Abagororwa bahangayikishwa no kuba mu buroko, ariko bagahera mu gihirahiro. Nibatimenyereza umuco wo muri gereza, bafite amahirwe menshi yo guheranwa n’uburoko bigatuma ntacyo batekereza cyangwa ngo bakore uko iminsi itambuka. Muri gereza haba umwanya munini w’impfabusa n’amahirwe make yo kwitekerereza. Abagororwa hafi ya bose bumva ko bafunzwe ku rugero runaka mu mezi 18-24 yambere. Umuco w’abagororwa ku ruhande runini ni ukudasabana n’abandi. Bigakuririza ubwoba, kubeshya, kwihugiraho n’ubushotoranyi. Uko umuntu afungwa igihe kirekire, niko yinangira kubera umuco wo muri gereza. 1

A. Gutakaza ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo

B. Gukenera guhora agira amakenga

C. Imikoranire ihoraho

D. Itumanaho ritaziguye kandi rikomeye

1 Prison Fellowship Online Training Module “Prison Culture: A Prisoner’s World,” 2012.

I cyiciro C ya 2: G usobanukirwa U muco wa G ereza • 23

E. Amateraniro yo gusenga aba atandukanye

F. Ubucuruzi bwo guhererekanya ibintu

G. Isoni zihoraho, gutenguhwa no kubura abawe

H. Ahantu hatari ubumuntu

I. Ubusobanuro bwo kwishushyanyaho cyangwa kwiyandika ku mubriri buratandukanye.

IV. Kwimurirwa mu buzima busanzwe

A. Gushaka uburyo badakomeza kugira amakenga ya buri kintu

B. Kwiheba kugirango ucungure igihe cyatakaye

C. Umudendezo mushya ushobora kubatangaza

D. Gutakaza abavandimwe bahoranye

E. Kuvangurwa bishingiye ku bwoko no ku gitsina

F. Gusubira mu rugo

G. Kwiringira ibidashoboka

V. Ibintu Bitera Ibyaha 2

A. Imyemerere

B. Urungano

C. Imiterere y’ umuntu

D. Kwangirika k’umuryango

2 https://www.prisonfellowship.org/resources/training-resources/in-prison/on-going ministry/criminogenic-needs-risk-returning-prison/?utm_source=NEWS&utm_ medium=EMAIL&utm_campaign=PF-AWR&utm_term=NEWS&utm_ content=risks%20of%20recidivism&spMailingID=17753810&spUserID=MTI0MjkyM zY wNzk0S0&spJobID=1062106038&spReportId=MTA2MjEwNjAzOAS2

24 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

E. Kutirinda

F. Gukoresha ibiyobyabwenge

VI. Itandukaniro riri hagati y’uburoko na gereza

A. Uburoko

B. Gereza

Incamake y’iki cyiciro. • Abanyetorero n’abagororwa bose bafite ibyiringiro n’ibibatera ubwoba. • Abagororwa bamaze amezi 18 batangira kwisanisha n’umuco wo muri gereza. • Abagororwa bakenera inshuti zibafasha kuva mu muco wa

gereza bakamenyerezwa ubuzima busanzwe cyangwa bakongera bagakora ibyaha bagasubizwa muri gereza.

Mu nyigisho ikurukira tuzaba dushaka: • Usobanukirwe umwanya n’imbaraga bisaba kugirango uwahoze ari umugororwa amenyerezwe. • Kumenya itandukaniro riri hagati yo gukorera mu murongo no gukorera muri gahunda • Kwishimira imfunguzo ndwi zizagufasha gutsinda muri uru rugendo. Ibibazo byo kuganiraho • Nyuma yo kumva uko ubuzima bumera muri gereza, ni kubera iki byakomerere uwahoze ari umugororwa kwisanga mu itorero ryawe? • Ni ibihe bintu wakora kugirango ufashe uwahoze ari umugororwa, kwimuka kuva mu muco wa gereza akajya mu buzima busanzwe? • Utekereza ko byazatwara igihe kingana iki umuntu kugirango areke umuco wo muri gereza afate uw’ubuzima busanzwe?

I cyiciro C ya 3 Uburyo bwo Kongera Kwigishwa Umuco wo Hanze

Mu cyiciro cy’ubushize: • Ibyiringiro n’ibitinyisha abanyetorero hamwe n’abagororwa • Ibigize imyitwarire yo muri gereza n’ibitera ibyaha • Itandukaniro riri hagati y’uburoko na gereza Intego z’iki cyiciro: • Usobanukirwe umwanya n’imbaraga bisaba kugirango uwahoze ari umugororwa amenyerezwe. • Kumenya itandukaniro riri hagati yo gukorera mu murongo no gukorera muri gahunda • Kwishimira imfunguzo ndwi zizagufasha gutsinda muri uru rugendo.

Ibikubiyemo

I. Intego ya Onesimo ni ugufasha abagororwa guhindura imibereho igihe bava muri gereza bajya hanze.

A. Bitwara igihe kandi bigasaba n’abantu

B. Amezi cumi n’abiri yo guhozaho arakenewe kugirango habeho impinduka irambye mu gusezerera imibereho yo muri gereza n’imitekerereze y’icyaha. 1

II. Gahunda ubigereranyije no gukorera ku murongo

A. Gahunda y’imikorere iva mu bikorwa mbonezamubano

B. Imitekerereze itunganijwe 2

1 Prison Fellowship Online Training, Prison Culture, Module 3: Recognizing Criminal Thinking , 2012. 2 The Cat and the Toaster: Living SystemMinistry in a Technological Age, Douglas A. Hall, 2010.

25

26 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Imitekerereze ku bijyanye na gahunda cyangwa ibikorwa

Ibitekerezo byo mu mikorere

Icyiciro

Injira mu mikorere umenye abantu. Ba umunyeshuri. Ukundane n’abantu bari muri iyo mikorere

Intambwe ya mbere

Menya igikenewe

Intambwe ya kabiri

Kora gahunda yo gukemura igikenewe

Ushyigikire Ubwumvikane

Haza ibyifuzo byabo by’igihe gito n’iby’igihe kirekire n’ibindi byifuzo by’imbere.

Shyira mu ngiro gahunda ariko ureme ibisubizo bititezwe

Intambwe ya gatatu

Itegereze ibisubizo: iyo ikibazo kidakemuwe (cyangwa iyo byabaye bibi kurushaho) kubireka cyangwa kongeramo izindi mbaraga

Ubazamure kugirango bazagusimbure kandi nabo babyare/bororoke

Intambwe ya kane

Imibanire, kugirana ubusabane n’abandi, guhabwa ubushobozi

Ibikoresho by’ibanze

Amafaranga, ikoranabuhanga, ikigo

A. Ingero z’imitekerereze ku bijyanye na gahunda cyangwa ibikorwa

1. Kurandura ubukene

2. Kurandura inzara yugarije isi

B. Ingero z’ibitekerezo byo mu mikorere

1. Umurimo wa Yesu

2. Umurimo wa World Impact wo gufasha abagororwa mu bakene baba mu mijyi

III. Ishyirwa Mu Bikorwa ry’amahugurwa rya Onesimo

A. Imitekerereze ku bijyanye na gahunda cyangwa ibikorwa

B. Ibitekerezo byo mu mikorere

I cyiciro C ya 3: U buryo bwo K ongera K wigishwa U muco wo H anze • 27

C. Ingingo nyamukuru: kugirango hagerwe ku ntego yo kwakira abahoze ari abagororwa mu itorero ryawe kubwo kubaka umubiri wa Kristo, ugomba gukoresha uburyo bw’imikorere iri ku murongo, gufasha kubana n’abandi, kuzamura ubwami bw’Imana atari za gahunda n’imikorere mbonezamubano gusa.

IV. Uburyo buhamye bwafashe abahoze ari abagororwa kujya mu buzima busanzwe

A. Ibitera gukora icyaha na TUMI (Reba umugereka 1)

1. Imyizerere

a. Kumva ubifiteho uburenganzira

b. Imyumvire ihabanye nukuri kuriho

c. Kwitana bamwana/ gushinja abandi

d. Kwitiranya ibyifuzo n’ibikenewe

2. Guhuza n’urungano

3. Ingeso z’umuntu

4. Imiryango isenyutse

5. Imyitwarire idahwitse

B. Ibintu bidafitanye isano n’isubiracyaha 3

1. Kutigirira icyizere

2. Ubuzima bwo mu mutwe

3. Amashuri make

4. Ubushomeri

3 https://www.prisonfellowship.org/resources/training-resources/in-prison/on-going ministry/criminogenic-needs-risk-returning-prison/?utm_source=NEWS&utm_ medium=EMAIL&utm_campaign=PF-AWR&utm_term=NEWS&utm_ content=risks%20of%20recidivism&spMailingID=17753810&spUserID=MTI0MjkyMz YwNzk0S0&spJobID=1062106038&spReportId=MTA2MjEwNjAzOAS2

28 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

V. Imfunguzo ndwi zakugeza ku ntsinzi

A. Ntugomba gukora byose.

B. Urugendo rugomba gutangira amezi mbere yo kurekurwa.

1. Mbere yo kurekurwa (reba Umugereka 23)

2. Amaze kurekurwa 4

a. Amasaha atatu yambere

b. Iminsi itatu ya mbere

c. Amezi atatu ya mbere

d. Ibihembwe bitatu bya mbere

3. Nyuma yo kurekurwa

C. Mugirire umuntu icyizere nkaho ari uw’ingirakamaro kuruta uko aba umutwaro

1. Ubujiji

2. Impuhwe

3. Isumbwe

4. Ubufatanye

D. Kwihangana, gusobanukirwa inshuti zitanga ubushobozi hashyirwaho imipaka

1. Ibirenze akazi, amazu, cyangwa amafaranga, bakeneye inshuti.

2. Mubatoze kwifatira ibyemezo ku giti cyabo.

3. Ubafashe mu gihe bumva bihebye.

4. Witondere abiyoberanya.

4 https://www.prisonfellowship.org/resources/support-friends-family-of-prisoners/ supporting-successful-prisoner-reentry/get-out-stay-out-reentry-guide/

I cyiciro C ya 3: U buryo bwo K ongera K wigishwa U muco wo H anze • 29

5. Nubafasha, ububahe.

6. Kuboneka.

7. Mugire itorero ryuzuyemo abashobora gufasha

E. Tanga amahirwe akwiye yo gukora imirimo mu itorero

1. Wirinde amakosa abiri:

a. Umuntu ntazigera agira umumaro

b. Umuntu ashobora guhita agira umumaro.

2. Ntugafate umuntu nk’icyamamare.

3. Tanga umurongo ku bantu b’abizerwa (reba umugereka 4).

F. Gukomeza urwego rw’imyitwarire myiza

1. Ubashishikarize gukora ibyo umuryango nyarwanda ubategerejeho.

2. Bihanganire kandi ubababarire igihe barimo bahinduka banakura

3. Basunikire kuva mu kugubwa neza

4. Shyira imbaraga mubo kwizerwa

G. Mwitondere imico itandukanye

1. Uwahoze ari umugororwa arimo guhangana no kuva mu mibereho yagereza ajya mu buzima busanzwe.

2. Hari impinduka ya kabiri y’umuco ishoboka

30 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Umuco no gusubizwa mu buzima busanzwe

Umuco nyirizina/umuco w’umwimerere Aho wabaye, wakoreye, naho wigiye Ubukene bwo mu mijyi: (C 1 )

Gusubira mu buzima busanzwe bw’uburyo bubiri Umuryango nyarwanda, itorero

Umuco wa Gereza: (C P ) kugabanyuka k’ubushobozi bwo gufata ibyemezo Akaga, Urwikekwe kwamburwa ubumuntu Kugaragaza ko ufite imbaraga Imibanire, Ubushabitsi Ikimwaro, igihombo

Umuturage w’ingirakamaro Ubumenyi ngiro mu mibereho, Amahitamo,

Icyizere Kwigira

Itorero Umuturage mu

buzima busanzwe

Umuco uganza iyindi: (C 3 )

C 1 Itorero

C 2 Itorero

Umuco uganza iyindi: (C 2 )

C 3 Itorero IGIHE CYO KWISANGA MU MUCO WAHOZEMO

GUHATIRWA UMUCO

VI. Imfashanyigisho (reba umugereka 5-6)

Incamake y’iki Cyiciro • Uburyo bwiza bwo gufasha uwahoze ari umugororwa kumenyera ubuzima busanzwe binyuze mu mibanire atari gahunda. • Hari imfunguzo ndwi zo gutsinda: gushishikariza abagororwa, guhuza umuco, gutangira kare, gukenera inshuti, imitekerereze y’ubufatanye, gutanga amahirwe yo gukora imirimo mu itorero, gukomeza urwego rw’imyitwarire myiza • Uzirikane iherezo. Intego nyamukuri ni ukubaha ubushobozi: hanyuma ukabegurira umurimo- ntibagumye kuba abantu gusa bavuye muri gereza. Mu cyiciro gikurikiraho ari nacyo cya nyuma, turaza gushaka: • Gusobanukirwa ibikoresho World Impact itanga • Kuvuga intambwe eshatu z’ingenzi zikurikira • Sobanura inzira umunani zo gushyira mu bikorwa

I cyiciro C ya 3: U buryo bwo K ongera K wigishwa U muco wo H anze • 31

Ibibazo byo kuganiraho • Ese uburyo bw’imibanire mu itorero butuma wumva ubohotse cyangwa wahitamo uburyo bwo gukoresha za gahunda mu gufasha abahoze ari abagororwa? • Mu bintu bituma abantu bakora ibyaha, wowe wumva icyumvikana cyane ari ikihe? • Iyo urebye Imfunguzo ndwi zo Gutsinda, ese ubona zagerwaho cyangwa zirahanitse? Kubera iki?

I cyiciro C ya 4 Intambwe Zikurikiraho

Mu isomo ry’ubushize twagerageje: • Gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gukorera mu murongo no gukorera muri gahunda • Kureba impamvu z’icyaha zishobora gutuma habaho isubiracyaha. • Gusobanura imfunguzo zirindwi zo gutsinda zishobora gufasha uwahoze ari umugororwa kuva mu mibereho ya gereza akamenyera ubuzima busanzwe. Intego z’iki cyiciro: • Gusobanukirwa ibikoresho World Impact itanga. • Kuvuga intambwe eshatu z’ingenzi zikurikira. • Sobanura inzira umunani zo gushyira mu bikorwa. • Hitamo intambwe zibanze uzatera.

Ibikubiyemo

I. IbikoreshoWorld Impact itanga

A. Urwane intambara nziza yo kwizera (reba Umugereka wa 1 na 2)

Ushaka andi makuru kuri ibi bitabo wasura urubuga, www.tumi.org/about.

B. Umuyoboro wa SIAFU (reba Umugereka wa 13)

C. TUMI Satellite (reba Umugereka wa 7 na 14)

D. Gahunda y’imenyereza mwuga (reba Umugereka wa 4)

E. Evangel Network na Evangel School of Urban Church Planting (reba Umugereka wa 15)

F. Amahuriro y’amatorero (reba Umugereka wa 16)

G. Ibitabo bivuga ku gusenga: Let God Arise! Prayer Network (reba Umugereka wa 17)

33

34 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

II. Intambwe eshatu z’ingenzi

A. Shyiriraho itorero ryose inzira ihamye yo gukora umurimo

B. Garagaza uruhare rwawe rwa mbere

C. Yobora iteraniro ryose.

III. Shyiriraho itorero ryose inzira ihamye yo gukora umurimo

A. Uko abanyetorero bose bafasha abantu kuba abigishwa

B. Shyira imbaraga mu kubaka abanyetorero mu buryo bw’Umwuka no mu miyoborere [tanga ubushobozi ku mikurire yo mu mwuka, unateze imbere imiyoborere mu banyetorero bose]

C. Bohora abanyetorero bose mu gukora umurimo w’Imana.

Shyiraho inzira y’itorero (Abanyetorero bose)

Kubarekura (Umurimo utanga umusaruro) Gukoresha impano mu murimo Utangire kubyara imirimo mishya Kororoka (Gushinga amatorero)

Tahura/menya (Hindura abantu abigishwa) Ivugabutumwa (abatizera) Kurikirana (abizera)

Tanga ubushobozi (Binyuze mu Itorero) Imikurire mu mwuka (Abanyetorero) Guhugura abayobozi (Abayobozi)

Icy’ingenzi: Shyiraho gahunda y’imikurire ihamye

I cyiciro C ya 4: I ntambwe Z ikurikiraho • 35

D. Urugero

Ibikoresho World Impact yifashisha mu nzira y’imirimo mu itorero

Ivugabutumwa Ivugabutumwa Urugero rwa Alpha

Amateraniro atunganijwe Abayobozi

Gushinga Amatorero Amatorero mashya Ibikoresho bya TUMI Evangel

Gukurikirana Abizera Kurwana Intambara Nziza yo Kwizera

Guhugura abayobozi Abayobozi TUMI Satellite: Capstone Curriculum

Imirimo mishya mu itorero Abanyetorero

Kubakwa mu buryo bw’umwuka Abanyetorero Amatsinda ya SIAFU

Amateraniro atunganijwe Abanyetorero

IV. Menya uruhare rwawe rw’ibanze

A. Amahitamo umunani

1. Isengesho riteguwe

2. Komeza kwihugura

3. Tera intambwe yo kumenya abagororwa mbere yuko barekurwa

Ibi bishobobora gukorwa binyuze mu kumenyana na magereze ndetse n’abakora ivugabutumwa mu magereza aherereye mu gace k’iwanyu, kumenyana n’imiryango y’abagororwa binyuze muri gahunda nka Angel Tree (gahunda ya Prison Fellowship) cyangwa kuvugana n’abahagarariye ibigo nka Kairos na Prison Fellowship.

4. Utangire gahunda ya TUMI

36 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

5. Tangira gahunda ya SIAFU

6. Tanga amahirwe y’imenyereza mwuga

7. Gukorana n’inzego n’abantu bari mu gace uherereyemo

8. Tangiza itorero rigambiriye guha ikaze abahoze ari abagororwa

B. Uko Umwuka akuyobora, hitamo uhereye kuri aya mahitamo umunani hanyuma mu gihe kiri imbere wakomezanya n’ayandi.

V. Yobora Iteraniro Ryose

A. Bisubiriremo ku gatuti ko kwakira abahoze ari abagororwa biri mu cyerecyezo cy’iri torero.

B. Koresha abantu ushingiye ku mpano zabo, cyangwa ibyo biyumvamo.

C. Abahoze ari abagororwa bahe amazina y’abantu bashobora kwiyambaza, babahamagara cyangwa babohereza ubutumwa bugufi, igihe cyose yaba ari ku manywa cyangwa mu ijoro.

D. Mukorere hamwe

E. Ibuka ko abagororwa bafite imiryango n’inshuti bakeneye kwakirwa mu itorero.

VI. Incamake

A. Inkomoko n’icyerekezo cy’Amahugurwa ya Onesimo

B. Gusobanukirwa uko imyitwarire yo muri gereza imera

C. Uko abahoze ari abagororwa bafashwa kuva mu buzima bwa gereza bajya mu buzima busanzwe

D. Tanga ibikoresho n’uburyo butandukanye bwo kugera ku ntambwe ikurikira

I cyiciro C ya 4: I ntambwe Z ikurikiraho • 37

VII. Ijambo ryanyuma

Ibibazo byo kuganiraho • Nikihe gice cyari gishimishije muri aya mahugurwa? • Ni iki wumva Imana irimo ivugana natwe nk’umusaruro waya mahugurwa? • Utekereza ko intambwe ikurikira y’itorero ryacu yaba iyihe?

Umugereka

U mugereka W a 1 Integanyanyigisho ya TUMI n’Ibitera Ibyaha . . . . . . 41 U mugereka W a 2 Amabwiriza Yo Guhererekanya Ubutumwa Mu Bagororwa 43 U mugereka W a 3 Gukora inyigo mbere yo gufungurwa . . . . . . . . 45 U mugereka W a 4 Kwimenyereza umwuga mu itorero 47 U mugereka W a 5 Inkuru twakigiraho: Ni iki cyabaye ngeze hanze (Inkuru Ya Dan) . . . . . . 52 U mugereka W a 6 Inama ya TUMI Ku Kongera Kwinjizwa 55 U mugereka W a 7 Inama zo kwinjiza abayobozi mu mashami ya TUMI ari hanze . . . . . . . . . . . . . 59 U mugereka W a 8 Gushaka ubufasha buri aho mutuye . . . . . . . . 60 U mugereka W a 9 62 U mugereka W a 10 Umuco, si ibara ry’uruhu: imikoranire mu nzego, umuco n’ubwoko . . . . . . . 63 U mugereka W a 11 Umudendezo Nyakuri muri Kristo Yesu 64 U mugereka W a 12 Urwane Intambara Nziza yo Kwizera: Kumenya uruhare rwawe mu ikinamico y’Imana . . . . . 65 U mugereka W a 13 Guhagararana Hamwe Kubwa Kristo Muri Gereza no Hanze Yayo: Umurongo wa SIAFU 66

39

U mugereka W a 14 TUMI Satellite Network

68

U mugereka W a 15 Evangel Network na Evangel School Of Urban Church Planting U mugereka W a 16 Urugero rw’ishyirihamwe ry’amatorero yo mu mujyi

69

70

U mugereka W a 17 Let God Arise! Igitabo Cyo Gusenga: Isengesho ryo Gukangurwa Mu Mwuka no Kwaguka k‘Ubwami Bw’Imana

71

U mugereka • 41

U mugereka W a 1 Integanyanyigisho ya TUMI n’Ibitera Ibyaha

Ishingiro ry’integanyanyigisho ya TUMI (guhugurwa mu iyobokamana) no Kurwana Intambara Nziza yo Kwizera (Iby’ibanze mu kwizera k’umukristo), byose ni igisubizo ku bishobora gutuma habaho isubiracyaha: Imyemerere: Amakosa y’imitekerereze agira ingaruka ku kuntu abagororwa basobanura bagatunganya amakuru nko guhabwa uburenganzira, kwisobanura, gushinja abandi, imyumvire itari iyukuri “kwiyumva nk’uwatsikamiwe” (urugero, “leta irashaka kumfata” kugoreka amagambo ubwiwe nkaho ateye ubwoba (“yanyubahutse”), kwitiranya ibyifuzo n’ibikenewe. Integanyanyigisho ya TUMI: gufasha abagororwa kugira imitekerereze ya Bibiliya binyuze mu kwiga, ibiganiro, gusoma, kwandika, gufata mu mutwe. Bakira amakuru mashya yo kubafasha gutangira gutekereza bitandukanye. Ibi bituma bagira agahinda k’ibyaha bakoze bakifuza gusubira mu murongo. Urungano: Gushyikirana n’inshuti zidafite imyitwarire myiza bishyira umuntu mu byago byo kwigana iyo mico. Uko iminsi igenda ihita uwafunzwe atakaza ubusabane n’abantu b’umumaro, hanyuma ugasanga nta bantu bahari bo kumufasha kugirango agire imyitwarire myiza. Amahitamo yabo mugendana ashobora kuba isoko y’imyitwaririre idahwitse. Imiterere y’umuntu: Ingeso zo kubeshya, kutita ku bintu, ubushotoranyi, ihohotera, guhubuka; kunanirwa kwisanisha n’amahame mbonezamubano n’amategeko; kutita ku mutekano w’abandi; kuticuza kubwo gufata nabi abandi; gukoresha ibiyobyabwenge. Integanyanyigisho ya TUMI: Abanyeshuri bagenzurana imyitwarire amasaha 24/7 kandi bakabibazwa. Abanyeshuri ba TUMI ni abayobozi kandi bagomba kugaragaza imyitwarire yo ku rwego rwo hejuru. Nanone kubaka ubuzima bw’abakorerabushake babakristo ni ingirakamaro cyane ku bagororwa. Ibi bizana kubaha ubuyobozi no kwifuza kwisanisha n’amabwiriza agenga imyitwarire y’abari hanze. Integanyanyigisho ya TUMI: Gukora amatsinda yo kwigiramo, aho abagororwa bigira hamwe mu muryango w’abakristo.

42 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Kwangirika k’umuryango: Imiryango yasenyutse, imibanire irimo ihohoterwa cyangwa iy’abatawe, ubwisanzure bukabije, abanyamuryango bakoresha ibiyobyabwenge cyangwa abasinzi cyangwa ibikorwa by’ubuhemu. Integanyanyigisho ya TUMI: Abanyeshuri bashobora gusesengura neza ahashize habo binyuze mubiganiro byinshi bivuga ku nkuru zimwe nizo banyuzemo. Kutigirira icyizere: Kugira amateka yo guhubuka, imyitwarire ishyira mu kaga, guhinyuzwa n’ibintu by’igihe gito. Ibi kenshi bituma batarambana inshuti nziza, umuryango cyangwa akazi, rero ugasanga ntagishobora kubakumira mu kugira imyitwarire mibi. Integanyanyigisho ya TUMI: Hakenewe gusoza gahunda yose kugirango umuntu acike ku ngeso z’ubunebwe, guhemuka, n’imyitwarire yo guhubuka. Ibi bizana kwirinda no kwifuza kuba umuyobozi ukorera abandi. Binyuze mu integanyanyigisho ya TUMI, abagororwa bagira uruhare mu kwiga uko bakwitekerereza ku giti cyabo, bagafata ibyemezo hamwe n’imyanzuro ituma bagira guhinduka kwa burundu.

U mugereka • 43

U mugereka W a 2 Amabwiriza Yo Guhererekanya Ubutumwa Mu Bagororwa Byakuwe mu gikorwa cya Prison Fellowship cyitwa “Gusura abagororwa binyuze mu ibahasha”

Tekereza ku bakumva: Ibintu abagororwa barimo batekerezaho

1. Guhangana n’ibititezwe: Abagororwa benshi, cyane iyo barengeje umwaka umwe bafunzwe, baba bafite ubwoba bwo kongera gusubira mu bandi. Baba bafite icyizere, gutinya, guhangayikishwa no gukora ibintu byose neza n’ubwoba bw’ingaruka bazahura nazo. Intambwe zabo ziba zimaze igihe zigenzurwa. Ntabwo batwaraga imodoka, nta mahitamo bagiraga, ntabwo bagize umwanya wo kwimenyereza igihe bakangukira, uko barya ndetse nuko bakoresha amafaranga yabo. Abenshi mu bahoze ari abagororwa batanga ubuhamya bw’ubwoba bagira igihe bagiye muri resitora maze bagasabwa guhitamo ibyo babaha cyangwa iyo agiye mu ihahiro agasanga afite amahitamo menshi. Ikoranabuhanga ryateye imbere igihe bari bafunze. Bashobora kutamenya uko bakoresha ikarita ya banki cyangwa uko ibyuma banywesherezaho amavuta y’imodoka bikora iyo bikoresha ikarita. Ni bake cyane muri bo bagize amahirwe yo gukoresha mudasobwa, rero ugasanga barahangayitse mu gihe ari ngombwa ko babikoresha kugirango babashe guhatana ku isoko ry’umurimo. Kandi nanone bazi ko bafite icyuho cy’imyaka runaka bagomba gusobanurira abakoresha aho bari bari. 2. Imihindagurikire mu muryango: Iyo umwe mu bashakanye agiye muri gereza, 85% z’ingo zirananirwa. Abagororwa benshi bafite imiryango yasenyutse bazahura nayo nibafungurwa. 3. Akamaro k’inshuti: Umuntu wo ku itorero ashobora gufasha mu gutegura uko bakirwa igihe barekuwe. Umwe mu bari bavuye muri gereza yaravuze ati, “Buri mugororwa usohotse udafite gahunda ya gikristo yo kwishingikirizaho azasubira mu mujyi yahozemo, inshuti yahoranye cyangwa ingirwa-nshuti hanyuma yisange muri bya bindi kera yahozemo. Bakeneye ubufasha bw’abakristo iyo bageze hanze.”

Mwitondere abiyoberanya N’abanyeshuri ba TUMI bashobora kugira intego zitari nziza

1. Ubushukanyi: Bamwe bashobora gukurikira ineza ubagirira ariko bagambiriye indonke.

44 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

2. Ibijyanye n’urukundo: Bamwe bifuza kubaka imibanire igamije urukundo/ubusambanyi. 3. Ubufasha mu by’amategeko: Bamwe bashobora gusaba ubufasha bwo gusabirwa imbabazi cyangwa kugabanyirizwa igihano. 4. Ubuvugizi muri gereza: Bamwe bashobora kwitotomba bavuga ko badafatwa neza cyangwa bahohoterwa nabagororwa cyangwa n’abakozi bagasaba ko bahindurirwa gereza.

Ibyemewe n’ibitemewe

1. Buri gihe

a. Utange ihumure uvuge n’amagambo abakomeza (abagorwa bazi neza intege nke zabo)

b. Vuga ijambo ry’Imana, ntubwirize cyangwa ngo witware nkufite isumbwe – aba banyeshuri ni aba TUMI.

c. Koresha nimero y’agasanduka k’iposita cyangwa adiresi yo kubiro abe ariyo bazajya bakwandikiraho (aho gutanga aderesi yo mu rugo iwawe)

2. Ntuzigera

a. Uha umuntu ubutumwa mu izina ry’umugororwa.

b. Wohereza impano cyangwa ibintu byasabwe n’umugororwa.

c. Utanga inama mu by’amategeko ku rubanza rw’umugororwa cyangwa ngo wandike mu izina ry’umugororwa umusabira ababishinzwe imbabazi. d. Wohereza amafaranga cyangwa umwishyurira amagarama y’urukiko. Ntimugafatanye gusinyira inguzanyo cyangwa gutanga amafaranga.

e. Ubaza umugororwa impamvu afunze.

f. Utanga nimero yawe ya telefoni cyangwa umwishyurira ikarita yo guhamagara.

g. Gutanga amakuru yawe bwite cyangwa gusangiza ibibazo byawe bwite umugororwa.

h. Kohereza umugororwa kashe zitarakoreshwa- aya ni amafaranga ku bari muri gereza.

U mugereka • 45

U mugereka W a 3 Gukora inyigo mbere yo gufungurwa

Uru rutonde rushobora kwifashishwa nabahoze ari abagororwa mu gukora inyigo mbere yuko barekurwa, bashobora guhita batangira gushyira mu ngiro. Kuko ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo buba bwagabanyutse, bazakenera ubufasha kugirango babashe guhitamo neza mbere yuko bava muri gereza. Abagororwa benshi bazategereza umunsi bazafungurirwa kugirango bagire icyo bakora, ugasanga batariteganyirije. Kuberako ko batakaje ubushobozi bwo gukoresha neza igihe, baba ari abanyantege nke kuburyo batungurwa n’impinduka babona nyuma yuko bafunguwe. Hano hari ibibazo wababaza kugirango ubafashe kwitegura mbere yuko barekurwa.

1. Uzaba he? niba wiringiye ko inshuti cyangwa umuryango baza kwakira, ese mwaravuganye?

2. Ninde uza kwakirira ku marembo?

3. Ku munsi wambere uzafungurwa, gahunda yawe izaba iteye ite?

4. Ni izihe nshingano nk’umubyeyi uzaba ufite? Abandi bakwitezeho iki nk’umubyeyi?

5. Ni izihe nshingano uzaba ufite mu rugo (imirimo yo mu rugo, kwishyura amafagitire, amatike cyangwa uburyo bwo kugenda)? Ese abandi bakwitezeho iki kuri ibingibi? 6. Ufite gahunda ki ku byerekeye akazi n’amashuri? Niba ntakazi cyangwa ishuri bigutegereje, gahunda yawe yo gushaka akazi iteye ite? 7. Ni uwuhe muryango n’inshuti wifuza gusura nusohoka, ese bose wabateganyirije amasaha angana iki mu cyumweru? Uzirinda ute gutakaza igihe mu kongera kumenyana n’abantu kandi ukeneye n’umwanya wo kugira ibindi ukora? 8. Ni ibiki wumva ukeneye nk’uruhushya rwo gutwara imodoko, icyemezo cy’amavuko, ikarita y’ubwiteganyirize? Nibiki wakabaye ufite mbere yo kurekurwa, nibyo ukeneye gushaka nyuma yo kurekurwa. 9. Ni iki witeze ku bijyanye n’amafaranga, abandi bo bakwitezeho iki mu mafaranga? Ese waba ufite konti yo kubitsa no kubikuza mu buryo bworoshye?

46 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

10. Uzasengera he cyangwa ni ayahe matorero uzasura n’ufungurwa? Ni gute uteganya gukorana n’itsinda rito cyangwa umujyanama?

11. Nizihe nshuti n’abavandimwe ukwiye kwirinda kugirango uzasabane n’abantu bakubaka gusa?

12. Niba warakoreshaga ibiyobyabwenge mu gihe cyahise, ese uzahangana nabyo ute wirinda igitekerezo kivuga ko wowe udashobora kugeragezwa?

13. Niba ufite abana, ni iyihe mpinduka bagize nyuma yuko ufunzwe kandi gufungurwa kwawe bagutekereza bate?

14. Ni iyihe myitwarire yo muri gereza wibona mo ikeneye gukosorwa mu gihe witegura gusubizwa mu buzima busanzwe?

15. Ni ibiki ukeneye kugura, urugero imyenda, ibikoresho by’isuku?

16. Ni iki gikeneye gukorwa ku bijyanye n’imisoro?

17. Ni ibiki bikenewe gukorwa mu gutanga indezo cyangwa ifungurwa ry’agateganyo?

18. Uzirinda ute kugirango udatakaza umwanya ku ikoranabuhanga rigezweho urugero imikino, guhaha ku ikoranabuhanga, gukina urusimbi cyangwa kureba amashusho y’urukozasoni?

U mugereka • 47

U mugereka W a 4 Kwimenyereza umwuga mu itorero Rev. Dr. Don L. Davis

Ahari uburyo bunoze bwo gutoza abayobozi mu itorero ni ukubamenyereza. Ibi ntabwo byihariye mu buzima bw’itorero gusa; ibigo n’inganda nyinshi ziha amahirwe abakozi yo kumenyerezwa no gutozwa nk’inzira yatoranyijwe yo gushaka abasimbura bashya mu bakozi n’abayobozi. Guhuza ibikomeye by’ubushakashatsi bw’ubwenge, uburambe bufatika hamwe nibitekerezo byakurikiranwe usanga kwimenyereza umwuga ari inzira ikomeye kandi ifatika yo kugwiza abayobozi bashoboye gutanga ibisubizo bifatika muri gahunda zinyigisho zitandukanye. Nkuko bikoreshwa ahandi nko mu buvuzi, mu mategeko no mu nganda, natwe dushobora guha ubushobozi abayobozi bakizamuka bahoze bafunzwe kugirango babe bubaha Imana ari abakozi ba Kristo bakora umurimo runaka mu itorero. Mu gushimangira guhitamo neza, gushishoza no kugenzura, gutanga umukoro usobanutse no gutanga amakuru buri gihe, dushobora gufasha mu gushibuka kw’abakozi babakristo kugirango batozwe mu myanya, inshingano n’imirimo itandukanye mu buzima bw’itorero. Ubusobanuro bw’imenyerezwa mwuga mu murimo w’Imana Imenyereza mwuga mu murimo w’Imana bisobanurwa nka mabwiriza asobanutse yo gukora umurimo no kwiga aterwa inkunga mu buryo bwo gushyigikira umurimo mu itorero, ukarebererwa n’abagenzuzi bashoboye bafite inshingano zo guha ubushobozi umenyerezwa mu mirimo yihariye y’itorero. Reba izi ngingo: • “Amabwiriza asobanutse y’umurimo no kwiga.” Imenyereza mwuga mu itorero rigomba kugira imbibi, amabwiriza yihariye ndetse n’igihe agomba kumara. Twashishikariza ko hakorwa amasezerano y’imenyereza mwuga, hakagaragazwa ibisabwa, ibyo umuntu yemerewe, inshingano, igihe, umushara utangwa, amabwiriza y’umurimo nibindi byose byerekeye akazi n’inshingano z’uwimenyereza. • “…mu buryo bwo gushyigikira umurimo mu itorero.” Imenyereza mwuga mu itorero rigomba kugira aho rihurira n’itorero cyangwa ni kigo cyemeye kugenzura umenyerezwa, hatangwa amahugurwa yihariye no kugaragaza umumaro w’imenyereza mwuga mu ivugabutumwa. • “…Ukareberera n’abagenzuzi bashoboye.” Imenyereza mwuga

mu itorero rigomba kugira aho rihurira n’abajyanama bihariye, abagenzuzi cyangwa abayobozi bagenzura bakanareberera umukoro n’akazi kabamenyerezwa. Abamenyerezwa umwuga bagomba gutanga raporo ku

48 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

bagenzuzi batanga amakuru ku miterere y’umukoro kandi bagatanga amakuru ahoraho ku migendekere y’imenyereza mwuga ndetse nahakenewe kongera ingufu. • “…bafite inshingano zo guha ubushobozi umenyerezwa mu mirimo yihariye y’itorero” Imenyereza mwuga mu itorero ry’abayobozi bakizamuka rigomba guharanira guha ubushobozi umukozi mu mirimo yihariye igamije gukomeza icyerekezo n’intego by’itorero cyangwa imwe muri za minisiteri. Kwimenyereza umwuga ntibigomba kuba “bidasanzwe” mu nyito yo kurema inshingano zitari zisanzwe. Ahubwo kwimenyereza umwuga kwiza mu itorero kugomba guhuzwa no gutoza umukozi kugirango abone uburambe no kumenyerezwa imirimo cyangwa umukoro itorero rishyigikira cyangwa washyizweho kugirango hagerwe ku ntego z’itorero. Kumenyereza gufatika, kunononseye kandi kugenzuwe neza kw’abakozi bagaragaje agaciro kabo ni igikoresho gikomeye cyo guha ubushobozi abahoze ari abagororwa kugirango babone ubumenyi bukenewe, kugirwa inama no kubona imikorere nyayo y’umurimo. Umenyerezwa umwuga mu itorero ntabwo twamwigisha ngo abe umwigishwa uhuguwe gusa, tugomba no kugira umukozi ushoboye, uyobowe n’Umwuka, akaba uw’umumaro mu bakozi b’itorero. Gutegura Kubaka Ubuyobozi Bugera Ku Ntego Nkuko bimeze ku bimenyereza umwuga bose, ni ingezi cyane ko buri wasabye wese agenzurwa hakamenywa amakuru ye kugirango mumenye ko yiteguye kuba muri gahunda yanyu, hamwe n’umugisha no kwemerwa n’abayobozi bawe. Hagomba kuba gushishoza gukomeye kugirango hazabe imigendekere myiza. Mu yandi magambo, abagenzuzi bo mu itorero ryawe bagomba kugira igenamigambi rishyize mu gaciro kandi rishoboka, gahunda yo kumenyerezwa umwuga, n’imishinga y’amasomo ikubiye mu imenyerezwa. Nanone hagomba kugenwa igihe kugirango haboneke ubuziranenge bw’ibikubiyemo, harimo umukoro wo mu murimo, umwanya wo kwiga no kwitekerezaho, n’amafaranga yose bizasaba ndetse nicyo bizungura itorero. Ibi bintu by’ingenzi bitarashyirwa mu bikorwa, nta kumenyerezwa umwuga gukwiye gutangira! Yesu yigishije abigishwa be nkabimenyereza umwuga, kubatoranya ngo babane nawe no kubohereza kubwiriza (Mariko 3.14). Binyuze mu gusabana na Shebuja, bagenzura imikorere ye bakanamubaza ubusobanuro bw’umurimo we, abigishwa babaye abayobozi b’itorero. Binyuze mu busabane bwabo na Kristo ku bijyanye n’ubuzima, babaye abakozi beza b’ubutumwa bwiza, nabo babasha gutoza abandi kugirango batoze abandi.

U mugereka • 49

Ibikwiye kubanza: Ibyibanze itorero rigombwa ku kumenyereza abahoze ari abagororwa Kugirango gahunda yo kumenyerezwa ishoboke, twebwe nk’abagenzuzi dukwiye kubaka urufatiro ruhamye. Kumenyerezwa umwuga ntabwo ari amahirwe y’akazi gusa. Ni umurimo wubakiye ku mahame ya Bibiliya. Gahunda zo kumenyerezwa umwuga zose, ibikorwa n’imikorere byubakiye ku murongo wa Bibiliya. Uko urushaho gusobanukirwa ibyitezwa muri iyi gahunda mu ntangiriro, haba hari amahirwe menshi yuko gahunda yawe izagenda neza. Bahe igihe kugirango bashobore kwisanga mu buzima busanzwe: Reka abahoze ari abagororwa bige kuba abanyetorero. Ikosa rya mbere ushobora gukora wigisha abahoze ari abagororwa ni ukwihutisha gukora no gutegurwa kw’Imana ku buzima bwabo. Mu mwaka wabo wa mbere bakwiye kwitwararika bagashishikarira gushaka itorero n’itsinda rito, gukoresha impano zabo mu murimo, gushaka akazi, gusana imibanire no gusanisha imyitwarire n’ibikorwa byabo n’ubuzima bwo hanze. Ntukihutire kurambika ibiganza kubo ubonamo ubushobozi: Tanga umwanya ku bahoze ari abagororwa kugirango bagaragaze ko ari abigishwa mu busanzwe. Witondere gushishikariza umwigishwa ushibutse vuba, ukiva muri gereza kugirango agire imirimo akora mu itorero nko gushumba, gutangiza amatorero, kuyobora inyigisho za Bibiliya cyangwa kuyobora amatsinda mato. Bagomba kwibanda ku kuba ingingo z’umubiri wa Kristo, bagira uruhare mu buzima bw’itorero, bakoresha impano zabo mu itorero ariko bari munsi y’umushumba ndetse n’abandi bayobozi b’itorero bemewe, muri uwo mwaka barimo gusubizwa mu buzima busanzwe. Menya kandi uzirikane impungenge z’abanyetorero zitavugwa. Ntukarakazwe n’impungenge z’abanyetorero zijyanye no gushyira abahoze ari abagororwa mu muryango w’itorero. Igice cyerekane ubukure bw’abanyetorero muri Kristo ni ubushobozi bwo kwakira mu muryango wabo abantu bashya bakenewe kwakirwa no kwitabwaho by’umwihariko. “Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe. Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugirango Imana ihimbazwe” Abaroma. 15.5-7. Bishobora gutwara igihe kugirango abanyetorero bige kubana mu buntu n’urukundo ndetse bareke gucira imanza no guharabika abahoze ari abagorororwa. Kuko abanyetorero bashobora kumva badatekanye igihe bari hamwe mu materaniro n’abahoze ari abagororwa, amatorero amwe yahaye akazi ko gucunga umutekano abahoze ari abanyabyaha mu rwego rwo kumva batekanye. Ubu ni

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online