The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

Intangiriro

Uhawe ikaze mu Mahugurwa ya Onesimo!

Intego y’Amahugurwa ya Onesimo ni ugufasha amatorero kumenya uburyo bwo kwakira abahoze ari abagororwa mu buzima bw’itorero kugirango hubakwe umubiri wa Kristo. Icyerekezo cyacu ni ukubaha intambwe zibanza z’uburyo abahoze ari abagororwa bakwinjizwa mu itorero ryawe. Ntabwo dushobora kubaha byose mwakenera muri uru rugendo muzabasha kwiga binyuze mu kumenyerezwa ndetse no kwishingikiriza ku Mwuka Wera. Ariko turiringira gutangirana nawe uru rugendo rushamaje. Twizera ko ububyutse bwaza mu matorero binyuze mu bagabo n’abagore bihanganiye ingorane zo muri gereza batojwe iby’iyobokama, bafite umuhate n’impano. Biteguye kugaruka aho bahoze ari umutwaro, kugirango bazane gucungurwa baboneye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Igihe World Impact yatangiraga mu 1971, twigishaga Bibiliya amatsinda atandukanye y’abana mu mujyi rwa gati, ntabwo abagororwa bari mu bitekerezo byacu. Ariko uko umurimo wacu wagiye waguka twatangiye gukorana n’abantu bakuze, dutangiza amatorero no gutanga amahugurwa mu miyoborere, Imana yatuyoboye mu gufasha abagororwa. Ubu dufite abanyeshuri bari muri gereza barenga 1,400 hamwe nabandi barenga ijana bafunguwe bakiriye inyigisho z’iyobokamana. Dushishikajwe no kubafasha kwinjizwa mu matorero igihe bafunguwe, ariko twabonye ihinduka ryo kuva mu buzima bwa gereza basubizwa mu buzima busanzwe rigorana. Ibi byatumye tugenzura uko twatoza amatorero kugirango yakire abagororwa. Iryo niryo shingiro ry’Amahugurwa ya Onesimo.

Turashaka kubona itorero ryanyu rikomezwa nabahoze ari imfungwa bakoresha impano zabo nk’intumwa zacunguwe na Kristo.

Izina ‘’Onesimo’’ rituruka mu gitabo cya Filemoni. Pawulo yandikiye Filemoni Urwandiko avuga kuri Onesimo, imbata ya Filemoni yari yarahunze, uwo Pawulo yasanze ari ingirakamaro mu murimo w’Imana akamufata. Yaranditse ati “utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.’’ [Filemoni 11]. Kimwe n’abagororwa b’uyu munsi Onesimo nta gaciro yahabwaga ukurikije ibipimo by’isi, ariko Pawulo yabonye ari uwingirakamaro, nkuko abahoze ari abagororwa nabo bamera uyu munsi.

13

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online