The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 45
U mugereka W a 3 Gukora inyigo mbere yo gufungurwa
Uru rutonde rushobora kwifashishwa nabahoze ari abagororwa mu gukora inyigo mbere yuko barekurwa, bashobora guhita batangira gushyira mu ngiro. Kuko ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo buba bwagabanyutse, bazakenera ubufasha kugirango babashe guhitamo neza mbere yuko bava muri gereza. Abagororwa benshi bazategereza umunsi bazafungurirwa kugirango bagire icyo bakora, ugasanga batariteganyirije. Kuberako ko batakaje ubushobozi bwo gukoresha neza igihe, baba ari abanyantege nke kuburyo batungurwa n’impinduka babona nyuma yuko bafunguwe. Hano hari ibibazo wababaza kugirango ubafashe kwitegura mbere yuko barekurwa.
1. Uzaba he? niba wiringiye ko inshuti cyangwa umuryango baza kwakira, ese mwaravuganye?
2. Ninde uza kwakirira ku marembo?
3. Ku munsi wambere uzafungurwa, gahunda yawe izaba iteye ite?
4. Ni izihe nshingano nk’umubyeyi uzaba ufite? Abandi bakwitezeho iki nk’umubyeyi?
5. Ni izihe nshingano uzaba ufite mu rugo (imirimo yo mu rugo, kwishyura amafagitire, amatike cyangwa uburyo bwo kugenda)? Ese abandi bakwitezeho iki kuri ibingibi? 6. Ufite gahunda ki ku byerekeye akazi n’amashuri? Niba ntakazi cyangwa ishuri bigutegereje, gahunda yawe yo gushaka akazi iteye ite? 7. Ni uwuhe muryango n’inshuti wifuza gusura nusohoka, ese bose wabateganyirije amasaha angana iki mu cyumweru? Uzirinda ute gutakaza igihe mu kongera kumenyana n’abantu kandi ukeneye n’umwanya wo kugira ibindi ukora? 8. Ni ibiki wumva ukeneye nk’uruhushya rwo gutwara imodoko, icyemezo cy’amavuko, ikarita y’ubwiteganyirize? Nibiki wakabaye ufite mbere yo kurekurwa, nibyo ukeneye gushaka nyuma yo kurekurwa. 9. Ni iki witeze ku bijyanye n’amafaranga, abandi bo bakwitezeho iki mu mafaranga? Ese waba ufite konti yo kubitsa no kubikuza mu buryo bworoshye?
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online