The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 65
U mugereka W a 12 Urwane Intambara Nziza yo Kwizera: Kumenya uruhare rwawe mu ikinamico y’Imana Sacred Roots 1 The Urban Ministry Institute Iki gitabo cyakorewe gufasha abakristo bashya n’abarimo gukura kugirango babe abigishwa/ingabo za Kristo, kandi cyubakiye ku Nkuru y’Imana nkuko iri mu byanditswe. Ukurikije imirongo migari yo mu gitabo cy’Abefeso, iyi mfashanyigisho ifasha abakristo gusobanukirwa icyo Bibiliya ivuga ku ruhare rwacu mu nkuru y’Imana mu masomo umunani. Aya masomo agaragaza uko twasohoza uruhare rwacu mu Nkuru y’Imana, twemerera abanyeshuri gukura nk’abigishwa ba Kristo bashinze imizi mu mahame ya Gikristo. Iki gitabo nicyo kibanziriza imfashanyigisho ya TUMI mu mahugurwa, kigasobanura insanganyamatsiko nyamukuru zo muri Bibiliya n’amahame y’ibanze ya gikristo.
Urwane Intambara Nziza yo Kwizera ni igitabo cyakoreshwa n’abantu batandukanye, ku myaka itandukanye ndetse n’abaturuka ahantu hatandukanye. Mu ndimi zitandukanye wakibona ku mbuga www.tumistore.org and Amazon.com . no kuri Kindle. 1 Sacred Roots ni izina TUMI ikoresha mugaragaza kwatura, imigenzereze n’inama z’abakristo zo hagati mu myaka ya 100 na 500 CE aribyo byabye inshingiro ryo kwizera kwacu hakubiyemo amahame, gusenga n’imyemerere. TUMI iharanira gufasha amatorero yomumijyi gusubira kuri iyi mizi (nanone byitwaUmuco wo hambere) kugirango bongere guhemburwa mumwuka nomu ivugabutumwa. Ushaka andi makuru kuri Sacred Roots, wasurawww.tumi. org/sacredroots.
Imitwe y’Amasomo Isomo Rya 1 : Inkuru Twisangamo:
Guhuza inkuru yacu n’Inkuru y’Imana
Isomo Rya 2 : Kwiyandikisha Dukora:
Kwemera uruhare rwacu mu ihindagurika ry’isi
Isomo Rya 3 : Uko Twinjizwa:
Guhuza ubuzima bwacu n’ubuzima bw’Imana muri Kristo
Isomo Rya 4 : Inyishyu Twakira:
Uruhare rw’Umwuka Wera Mu Ntambara Nziza yo Kwizera
Isomo Rya 5 : Ubudashyikirwa Twerekana:
Kubaho nk’Abatagatifu b’Imana n’Abahagararira Kristo muri iyi Si
Isomo Rya 6 : Gukomezwa Dukeneye:
Kubakana mu Mubiri wa Kristo
Isomo Rya 7 : Umwanzi Turwanya:
Kugendera mu Butsinzi Turwanya Umwanzi w’Imana
Isomo Rya 8 : Ibikoresho Dukoresha:
Kwambara Intwaro Zose z’Imana
Isomo Rya 9 : Kwihangana Tugaragaza: Kwihangana kw’Intumwa
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online