The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 71
U mugereka W a 17 Let God Arise! Igitabo Cyo Gusenga: Isengesho ryo Gukangurwa Mu Mwuka no Kwaguka k‘Ubwami Bw’Imana www.letgodarise.com Let God Arise! Ni umuhamagaro muzima wo gusengera umujyi. Dutegura amasengesho dusaba Imana gukuraho umwijima, ikibi no kwiheba k’umurwa, maze igahembura ikazana impinduramatwara muri Amerika ndetse no mu bakene baba mu mijyi ku isi yose. Isengesho nibwo buryo bworoshye, busobanutse kandi bw’imbaraga dusohorezamo umugambi w’Imana ku isi. nkuko Jack Hayford yigeze kuvuga, Gusenga ni imbaraga zangiza. Ni imbaraga zangiza kuri ibyo byose birwanya Imana, rishyira hasi umwijima ugose ubuzima bw’abantu, rikaburizamo imigambi y’abayobozi, abatware,imbaraga z’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru (Abefeso 6.12). isengesho rihangana nizi mbaraga, ntabwo ari imbaraga z’umubiri, ahubwo ni ukuri n’imabaraga z’Umwuka. Uko Abakristo basenga, baba bafashe intwaro z’Imana, bagashyira hasi ibihome byitambika ubutumwa bwa Yesu bukiza. Isengesho risahura ubwami bw’umwijima, rikabohora ababoshywe, rikemerera Imana kwitambika no gutsinda imbaraga zitsikamiye umurwa. Imana yonyine niyo ishobora gutsinda: isengesho ryonyune niryo ryafungura inzira. Twakoze ibikoresho byinshi byo kubafasha, gufasha amatsinda yanyu mato no gufasha itorero gusenga- basengera ububyutse mu nzu z’imbohe no muri gereza, mu mujyi wanyu, mu gihugu n’ahandi. Andi makuru wayasanga ku rubuga rwa LetGodArise.com : • Ibikoresho byo gufasha mu biterane by’amasengesho cyangwa mu matsinda. • Ibitekerezo by’uko mwasengera imijyi yanyu ndetse n’imijyi yo mu isi • Inama ku kwinginga gutanga umusaruro • Insanganyamatsiko z’umwaka n’ibindi bikoresho birimo: ~ Ububyutse bwa Bibiliya ~ Intambara Ni iy’Uwiteka: Intambara Y’Umwuka ~ Nk’Umwubatsi: Urufatiro Rwa Kristo ~ Umusaraba W’igitangaza ~ Umungeri Mwiza ~ Abakiranutsi bazabeshwaho no Kwizera
Mutwiyungeho hamwe n’ibindi bihumbi by’abantu barimo basengera imijyi yo mu isi.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online