The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
50 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero
uburyo bwiza bwo gufasha abahoze ari abagororwa gutera intambwe ya mbere kugirango bazakore nindi mirimo uko iminsi iza.
Mufate umwanya uhagije wo gutegura ibikubiye mu kumenyereza umwuga muzatanga. Kugirango gahunda yanyu izagerweho, mugomba gutekereza neza ku bikubiye mu kumenyerezwa umwuga mwifuza gutanga. Imenyereza mwuga rizashingira ku bintu bitandukanye abanyetorero bakeneye n’amahirwe ahari, kumenyerezwa umwuga ahanini bishingira ku bintu bitatu by’ingenzi. Icyambere, ubumenyi ngiro, nk’umwigishwa mu muryango nyarwanda ndetse n’umunyetorero mwiza. Icya kabiri, gutozwa mu bijyanye na Bibiiliya n’iyobokamana bijyanye n’uruhare rw’ubuyobozi bw’ubugaragu mu itorero, kandi cyane cyane uruhare umenyerezwa azagira mu itorero. Icya nyuma, ni ukugena inshingano zumvikana bazagira muri gahunda yo kumenyerezwa, nuko izo nshingano zizashyirwa mu bikorwa. Ku bindi birambuye byerekeye uko mwakora inyigo y’imenyereza mwuga, mwasura www.tumi.org/onesimus. Buri gihe ujye utekereza ukoresha ubwonko bubiri: Bumwe buhora butekereza ku mumaro wihariye wo kumenyerezwa umwuga n’ubundi bumenya umuhamagaro n’impano z’umukandida. Kumenyerezwa umwuga kwatanze umusaruro ukwiye guhora kwifuzwa, tugomba guhora twibuka yuko Imana ishobora kuba ifitiye umugambi mugari abo yaduhaye gutoza. Nubwo bishobora kuba atari ubushake bw’Imana ko buri wahoze ari umugororwa aba umushumba, ushinga amatotero cyangwa umukozi mu itorero, ntakibazo cyuko Umwuka Wera yahamagarira bamwe muri aba gukora imirimo yo kubahwa mu itorero. Twizeye ko Imana ihagurutsa ingabo z’abasaruzi buzuye Umwuka mu bahoze ari abagororwa kugirango batangire amatorero, babe abashumba kandi bagire uruhare mu kubaka amatorero mashya azabasha kwakira abahoze ari abagororwa. Binyuze mu ishuri ryabo rya Evangel School of Urban Church Planting, World Impact yashyizeho sisitemu n’uburyo bwo guha abahoze ari abagororwa ubushobozi bwo gukoresha umuhamagaro n’impano zabo mu mirimo y’itorero. Nugira umukandida ubonamo impano n’umuhamagaro byo gushumba, gushinga amatorero, ivugabutumwa ntuzabure kuduhuza nabo unyuze kuri www.tumi.org/evangel kugirango tugusubizemo imbaraga, tunabagire inama yuko twabafasha mu kugenzura aya mahirwe. Umwanzuro: akamaro ku kumenyerezwa mu itorero Mu bikoresho byose byahawe itorero kugirango rihagurutse abayobozi bashya, ntacyo wagereranya no kumenyerezwa gufite ubuzima kandi kugenzurwa mu itorero. Uko byakorwa kose n’ibyaba bikubiyemo byose, imenyerezwa rishingiye ku itorero rishobora
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online