The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

52 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

U mugereka W a 5 Inkuru twakigiraho: Ni iki cyabaye ngeze hanze (Inkuru Ya Dan) Spiritual survival guide: For Prison and Beyond, page. 175.

Amezi atandatu mbere yuko njya mu rugo, byongeye kungaruka mu bitekerezo ko mu byukuri ngiye gutaha. Byatumye mpangayika cyane. Buri kintu gitangira kundemerera. Abo dufuganye numvaga bantesheje umutwe. Nunguka urwango rushya ku bacunga gereza. Guhagarara mu murongo ntengereje ibyo kurya byatumaga umutima wanjye utera bidasanzwe. Kandi igihe ntakoresheje telephone uko mbyifuriza, nkasa nuwasaze. Igisekeje nuko nari nziko iyi myitwarire yose ariyo yari ikibazo. Narinziko ntacyahindutse ku binzengurutse; hari ikigomba kuba cyarahindutse muri jye. Natangiye gutanga umusaruro muke kuko nari nsigaje igihe gito nkataha. Hari icyo nakoze. Narabisengeye – ngera naho nsengere abagororwa bagenzi banjye n’abacunagereza narakariraga. Nabiganiriye n’itsinda twafashanyaga ndetse n’abakristo bagenzi banjye. Ibi bintu byaramfashije, ariko ntibyabikuyeho. Iminota itanu nyuma yuko mbyutse buri munsi natangiraga guhangayika no kurakara. Igihe kirekire namaze, nari menyereye gahunda z’ubuzima busanzwe bwo muri gereza. Ntabwo nashakaga gutekereza ku muryango, abagore n’inshuti nari narasize inyuma. Ibyo byarambabazaga cyane. Kuri njye, kuva muri gereza niryo ryari kuba iherezo ry’ibibazo byanjye byose. Natekerezaga kuzakirwa neza n’umuryango, urungano n’abahoze ari abakunzi banjye. Nasanze bamwe bashobora kuzampa akazi. Muri gereza, ubuzima bwanjye bwari bwiza kuko nakoraga imyitozo ngororamubiri myinshi. Icyingenzi cyane noneho nuko ndi muri gereza narasengaga, nkasoma Bibiliya, nari ndi no muri gahunda y’intambwe 12 yo gufasha abantu babaswe ni ibintu bitandukanye. Nizeraga ko kujya mu rugo ari nko kujya muri Disneyland. Nta kongera kubana n’abagororwa basaze, abacungagereza ndetse n’abandi bakozi bo muri gereza. Nta kongera kugira ibibazo byaho umuntu afungiye nabo bafunganywe. Ntakongera gutegereza kohererezwa amafaranga. Nari ngiye kuba uw’umudendezo! Mu mutima wanjye imbere, niyumvishaga gusubizwa mu buzima busanzwe byari kuba ibintu byoroshe byuzuyemo kwishima n’ineza iturutse mu bantu. Ntacyari kure y’ukuri. Byari bitangaje kuri jye uko numvaga mpangayikishijwe no gutaha. Nahangayikiye gutaha kurusha uko nari meze ninjira.

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online