The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

U mugereka • 53

Gusenga byaramfashije muri icyo gihe cyose. Ndetse no kuvugana na benedata b’abizerwa. Bangiriye inama yo gukomeza gusenga, no gusoma Bibiliya no gushaka abandi nanjye nafasha, nubwo icyo gihe gufasha ntibyarengaga ku kuvuga ijambo rigufi ryiza cyangwa n’igikorwa cy’ineza. Mu nzira ntaha narwariye mu modoka. Nari maze igihe kinini ntajya mu modoka kandi guhinda kwayo kwangwaga nabi. Nk’igera mu nzu y’ababyeyi banjye nuzuwemo n’ikimwaro n’isoni. Ntabwo narinzi icyo nari bukore nyuma yaho. Ubwiza bwose bwari mu buzima busanzwe bwanteye ubwoba. Guhera ubwo numva ko ndi aho ntakwiriye. Zimwe mu nshuti nziza zaraje – inshuti nzima kandi zigendera mu nzira y’umwuka. Nari nziko basobanukiwe ibyo nari ndimo ncamo. Ariko siko byari bimeze. Ese bari kubisobanukirwa bate- ntibigeze bamara igihe nkicyo namaze muri gereza. Bagize urujijo rw’impamvu ntatekanye. Nagerageje kubasobanurira ariko sinari niyizeye. Icyo nashaka kuvuga, “nibyiza, ko ndi mu rugo. Ese kuki numva ntatekanye?” Nari umunyakuri kuri buri muntu. Nabwiye inshuti zanjye n’umuryango ko kuba mu rugo ninkaho ndi umunyamahanga. Ko ntazi icyo nkwiye gukoresha ibiganza byanjye. Nyuma y’iminsi mike natangiye kubona abantu batakishimiye kuba Dan ari mu rugo. Numvaga nahamagara buri muntu wese nkamubwira nti, “yemwe, mwe kunyanga, ubu ndi mu rugo kandi ndashaka kugira uruhare muri ubu buzima!” abandi ubuzima bwarakomeje, njye nkumva ndi njyenyine kandi mfite ubwoba. Nsa naho ntari nzi icyo nkwiye gukora buri munsi. Nari nsobanukiwe ko nkwiriye kuguma ndi mutaraga mfashijwe n’ibikorwa by’Umwuka. kuri njye byari bisobanuye gusenga buri munsi, gusoma Bibiliya, guhura mu itsinda n’abandi bashaka kureka inzoga no gukurikiza ihame ry’ibanze ryo gukunda abandi nkuko nikunda. Bimwe muri ibyo narabikoze, ariko mbaye umunyakuri nari mbabajwe nibyo abandi bantekerezaho n’uburyo nzabona akazi. Ubusabane bwanjye n’Imana bwasubiye hasi. Nahoraga nibwira nti, “reba uko wangije ubuzima bwawe! Uzashobora kubusana ute? Ni gute uzigera ubona akazi? Umukobwa wanjye se we bite? Ndabona yitwara mu buryo budasanzwe.” Bisa nkaho buri uko nahindukiraga numvaga ndi aho ntagomba kuba. Nurungano narwo ntirwari rufite icyo kumbwira. Numvaga nkaho isi hari ibanga irimo impisha. Ntangira gushaka igisubizo.

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online