The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

54 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero

Twese duhora dushaka gusabana n’Imana ndetse n’abantu. Ntakintu kibi nko kumva uri wenyine. Iminsi mike namaze mu rugo numvaga ndi njyenyine kurusha uko nari meze muri gereza. Inshuti zanjye zari mu nzira yo gukira zari zishimanye n’imiryango, akazi n’ishuri. Ku rusengero ho numvaga nsa naho ntacyo mpuriyeho naba bantu b’Imana. Nzi ko umushumba avuga ngo nti mugace imanza, ariko se ninde utabikora? Ese abantu badaca imanza baba babaho? Nuko nagiye hasi. Natakaje intumbero nyuma yuko ntangiye kwita kubyo abantu bantekerezaho aho gutekereza kucyo nakoresha ubuzima bwanjye. Intumbero yanjye yabaye icyo abandi bantekerezaho- aho kugirango nshyire imbaraga mu kureba ikindi nakora. Ibitekerezo byanjye byakomeje kuzenguruka, nibagirwa amasomo nari narigishijwe n’ubuzima, yaba muri gereza no mu nzira yanjye yo gushaka Imana. nsubira ku kwishingikiriza ku bitekerezo byanjye bipfuye. kenshi. Ariko icyangombwa n’ukuguma ku murongo nigihe bikomeye. Nashatse abajynama. Natangiye kubona ko ibibazo byanjye bidashingiye kuko abantu bamfata ahubwo ninjye kibazo. Nabonye ko nkwiye gushyira imbaraga mu gushaka ibyiza niba mbikeneye. Kuko mu buzima bwanjye bwose nahoraga nshaka uburyo abantu bakora ibyo nshaka. Nahoraga nshishikajwe no kugaragara neza kurusha gukora neza. Nabonye ko iyo myifatire ikwiye guhinduka. Ibyabaye kuri Dan ni urugero rwiza rw’ibibazo byerekeye no gusubizwa mu buzima busanzwe, n’ukuntu bigora benshi kuguma mu gakiza iyo bari hanze. Ntabwo ari inkuru ya Dan gusa; hafi ya twese dufite inkuru yuko duhangana nibyacu tugatanga umusaruro muke, twifuza ibyo tudafitiye ubushobozi, kutagira gahunda inoze, ukuntu bigoye kumenyera ubuzima bwo hanze no gusobanukirwa ko ubuzima ari bwiza ariko bugoye. Nyuma yo gusubira inyuma bikomeye nzi yuko nagombaga gushaka uburyo nsubira ku murongo. Abenshi muri twe tuva ku murongo

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online