The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 55
U mugereka W a 6 Inama ya TUMI Ku Kongera Kwinjizwa
Inkuru ya Greg Icyambere, ndabingingira gukomeza gusenga no kugumana ibyiringiro. Imana irakuzi. Nta kintu kirabaho nkuko nabwiwe, ndi umunyamugisha! Ndi umunyamugisha mu buryo butangaje! Ku batabizi, nta nzu nari mfite. Ntaho kuba nagiraga ariko naje no kubaho ubuzima ntakoresha ibiyobyabwenge mfashijwe n’abajyanama muby’imyitwarire bo muri GEO Corp. Niyandikishije muri Veterans Community Service ngo bamfashe kubona inzu, ariko abajyanama mu myifatire nibo bamboneye inzu mbere. Imana yampaye igikundiro, harimo no kunyereka aho ndyama nari inzererezi. Nahise mpabwa ikarita ya EBT aho nari nemerewe gukoresha amafaranga $194 buri kwezi, maze kubona ikarita ya EBT n’indangamuntu nabashije no kubona “Telephone ya Obama,” ifite amafaranga yo guhamagara, ayo kohereza ubutumwa bugufi na interineti ya 500MB. Umuntu w’inzererezi, uhawe ikarita ya EBT nashoboye kujya mu ma resitora nkarya ibiryo bishyushye. Najyaga njya ku biro gusa bagiye gufata ikizamini cy’inkari buri kwezi. Akazi ntikabonekaga buri gihe, ariko nakiriwe hano kuri Plaza Hotel mu mwaka umwe ushize, ndi umukozi waho wakira abantu inshuro ebyeri mu cyumweru, indi minsi itatu nkagenzura ibikoresho bifite ibibazo. Imana ni nziza, Ibihe byose! Nongeyeho, ndabona Imana isana imibanire yo mu muryango wanjye, harimo no ku mugore wanjye. Nziko irimo gukorera aho njye ntabona, kandi akenshi impa ibimenyetso kugirango izamure kwizera kwanjye. Ubu kubijyanye naho mpagaze mu mubiri wa Kristo. Imana yampaye umukoro. Yamfunguriye imiryango yo gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yakoze mu buzima bwanjye mbasubizamo imbaraga kandi nshyiraho n’urufatiro rw’umurimo w’ahazaza. Imana yampuje n’umuvandimwe wo muri TUMI mu murimo w’Imana ubu mfite amahirwe yo kubasangiza ubuhamya bwanjye. Nasoje isomo ryanjye rya 9 muri TUMI, kandi ndizerako amasomo yose nzayasoza. Nabonye imigisha myinshi itandukanye. Nahawe umugisha n’uruta abandi! Woo-Hoo! Muri byose, nahuye n’ibimpinyuza, nanone ngira n’agahinda gakabije n’umubabaro ukomeye. Ariko, hamwe nibyo byose Imana niyo kwizerwa. Ihora ica inzira, nubwo idakorera kuri gahunda yanjye. Ubuntu bwayo nibwo bumbeshejeho. Butabaye bwo sinakabaye ndi aho ndi uyu munsi.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online