The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
56 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero
Komeza usenge, ugire ibyiringiro kandi ukomeze wiyunge ku mubiri wa Kristo. Kuko “Muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho” nkuko bamwe mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati “Turi urubyaro rwayo” Ibyakozwe n’Intumwa 17.28. “Nicyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi” 2Timoteyo 1.12-13. Inkuru ya Martin Nanditse kugirango mbasangize ku kuntu nabashije kongera gusubira mu bandi nyuma y’imyaka 22 mfungiye muri California State Prison. Nyuma yo gufungurwa hari urugo nagombaga kujyamo, ariko icyumweru mbere yuko ntaha mbwirwako hari ahandi nzajya. Mvugishije ukuri nababajwe niyi mpinduka ntari mfitiye ubushobozi. Ikindi, nabwiwe ko batazaza kumfata ahubwo ngomba gutega gariyamoshi n’imodoka rusange (nagombaga gutega gariyamoshi 2 n’imodoka rusange 2). Ntibyagarukiye aho, mbajije umujyanama wanjye ngo ambwire uko tuzahura ngeze ku cyapa cya gariyamoshi, nabwiwe ko nshaka imodoka cyangwa nkakoresha ubundi buryo. Ibyo byambaje kurushaho. Aya makuru yanditswe kugirango asobanure ibyo nasanze ari ingirakamaro ku kugaruka mu bandi nyuma y’igihe kirekire ndi muri gereza. Nagiriwe umugisha kuko ubwo nageraga ku cyapa cya gariyamoshi (saa mbiri z’ijoro, ku cyumweru) nakiriwe nabahoze ari abagororwa twakoranye umurimo muri gereza. Aba bagabo bamfashije kunyura mu mihanda itandukanye nagombaga kunyuramo nk’umwenegihugu wari utahutse. 1. Uzakenera indangamuntu. Niba udafite icyemezo cy’amavuko (tuma umuryango wawe) ukigushakire. Niba wari ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruri munsi y’imyaka 25, ahari ushobora kuba ukiri muri sisitemu. 2. Uzakenera ikarita y’ubwishingizi (aha uzakenera indangamuntu yo muri California cyangwa Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga). Ibintu bimwe by’ingenzi kandi byangombwa:
3. Kwihangana! Gahunda zose ziratandukanye. Batanga impushya z’umunsi umwe, bakwemerera gukoresha
telephone zabo cyangwa kuguherekeza muri gahunda zawe bigira ingaruka nke. Mu nyuma uzahabwa uburenganzira busesuye ugire amahirwe yo kujya aho ushaka, utembere kandi ibyemezo ufata bizaba ari wowe bireba.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online