The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 57
Shaka itsinda ry’abahanga bagufashe! Shaka amatsinda y’abahoze muri gereza, indi miryango hamwe n’ubufasha bwose bwagushyiriweho. Umuyobozi ushinzwe ifungurwa ryawe mubere umunyakuri! Muhamagare kandi umubaze ibibazo byinshi! Nturambirwe kandi ntukemere “Oya” nk’igisubizo. Koresha isomero ushake n’ubujyanama mu by’akazi. Iga gukoreha mudasobwa na interineti. Hejuru ya byose, gendana n’abantu b’Imana. ushake itorero ryiza. Nizereko ibi byari ingirakamaro. Shimira Imana kubw’umudendezo wawe. Ukore ubushake bw’Imana kandi uyemerere ikuyobore hamwe na Mwuka Wera buri munsi. Inkuru ya Kevin Ibi biraturuka mu wahoze ari umugororwa wamaze imyaka 27 afungiye muri Callifornia. Maze amezi atandatu n’igice nsohotse. Ntabwo mfite ibisubizo byose, ariko reka mbasangize ibyo mfite ubu. Ndababwira yuko byose byahindutse. Ndongera mbabwire ko umunsi mubi hano hanze urutwa n’umunsi mwiza muri gereza. Nkuko wakoraga kugirango uzafungurwe ni nako ukomeza gukora umaze gufungurwa ukiri mu igenzurwa. Inama nziza nakugira nuko nukwitwararika uko ukoresha amafaranga kuko ntaramba. Niba waramaze muri gereza imyaka itarengeje makumyabiri n’itanu, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwawe ruba rugikora. Ariko iyo wafunzwe imyaka irenga makumyabiri n’itanu uba utakiri muri sisitemu. Icyambere ubanza gushaka ni icyemezo cy’amavuko mu biro bibishinzwe. Icyakabiri ukenera n’ikarita y’ubwishingizi. Niba uri inararibonye iyo niyo bazaguha A. DD-214. Kugirango ubone indangamuntu yawe muri California uzakenera icyemezo cy’amavuko, ikizamini cyanditse cyo gutwara ibinyabiziga hamwe n’ikizamini kitandiste cyo gutwara imodoka. Iyo ibi wabikoze mu byumweru bike ubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hamwe n’ikarita y’ubwishingizi.
Nufungurwa uzagira n’amahirwe ku bwishingizi bw’ubuzima. Ujye uhora wibuka ko byose bishoboka.
Wibuke ijambo ry’Imana – rizahora rigufasha nuba umunyakuri mu rugendo rwawe rushya mu buzima. Hari abantu benshi bifuza gufasha; ubasabe. Wicishe bugufi, ube umunyakuri, umunyabuntu kandi ugire kwihangana.
Umunsi umwe nyuma y’igihe ufunguye, uziyumvamo ko warekuwe uri uw’umudendezo.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online