The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
U mugereka • 59
U mugereka W a 7 Inama zo kwinjiza abayobozi mu mashami ya TUMI ari hanze Rich Esselstrom 1. Tugerageza kudahindura amasomo yacu ya TUMI. Abanyeshuri bavuye muri gereza bazagereranya uko bigaga bari muri gereza nuko bimeze hanze. Ubwa mbere, bazahitamo uburyo bigaga bari muri gereza, bibukiranya ibihe bahagiriye. Bashobora no kuvuga ukuntu abajyanama babo bo muri gereza bakoraga neza! Ntibizagukomeretse! Uzagera igihe ubakunde! Ikigereranyo kimwe kizaba ari uko tubemerera gutahana umukoro. Ibi bizabatungura. Ibi bazabibona nk’ibyoroshye. Ibi uzabyitege kandi ubibutseko bashobora gusubiza barebeye nahandi. Iki gishobora kutaba ikibazo. Ariko nabyo ukwiye kubimenya. 2. Umenye nibinashoboka wige umuco wo muri gereza. Nabonye abahoze ari abagorwa bamwe bakunda kuvuga ndetse bashobora no kuguhangara ku bibazo bimwe na bimwe. Ahari ibi bishingira ku kuba bashaka kumenya no guhagarara kubyo bari basanganywe muri gereza. Ntuzigere wemerere umunyeshuri uwo ari we wese kwigarurira ikiganiro. 3. Icyo nabonye nuko abahoze ari abagororwa bashaka kwiga batazakomeza kubera impamvu zitandukanye. Bafite kwifuza gukomeye ko gushaka/kurongora. Barimo gushakisha akazi. Baba bagendagenda. Nta buryo bwo kugenda bafite. Iki kibazo cyo kirakomeye. Nashishikariza abajyanama kutabaha uburyo bwo kugenda ahubwo bakabahuza n’abandi banyeshuri bashobora kwihuza bakishyura imodoka cyangwa bakajya no gutega imodoka rusange. Niba bashaka kuhaba, nabo bazakora ibishoboka kugirango bahabe. 4. Aba bantu ni umugisha, rero bakirane urugwiro mu ishuri ryawe. Ubahuze n’abandi banyeshuri. TUMI ishobora kuba igikoresho cy’umumaro kibafasha kwiteza imbere nk’abayobozi b’abakristo bari hanze. Bazishimira cyane amahirwe yo gukomezanya amahugurwa natwe. Ubafate nk’abandi maze uhange amaso uko bakura! 5. Ubakurikirane vuba!!! Ubareke baze bicare mu ishuri, babyiyumvemo kugeza igihe bashobora gutangirira kuby’ibanze mu ishuri. Aba bantu bakeneye abakristo b’abayobozi kandi b’inshuti. Nihe handi ushobora kubasanga atari muri TUMI no mu itorero?
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online