The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
60 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero
U mugereka W a 8 Gushaka ubufasha buri aho mutuye
1. Uru ni urutonde rw’inzira ushobora gukoresha ufasha abantu kwinjira mu buzima busanzwe bavuye muri gereza. Buri hantu haba hafite serivisi zitandukanye, ubwo rero ku itorero ryanyu ntabwo mukwiye kuzana gahunda nshya zidasanzwe. Ahantu heza ho gutangirira ni ugushaka imiryango isanzwe itanga ubutabazi. Kenshi baba bazi imirimo ikorerwa mu mujyi runaka cyangwa mu baturanyi.
a. Insengero n’amatsinda yo gusenga yakira abahoze ari abagororwa
b. Akazi
c. Amazu yo gutegererezamo
d. Gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga
e. Abatanga ubufasha muby’amategeko
f. Ibiryo n’imyambaro
g. Ubwikorezi
h. Imishinga isubiza abantu mu buzima busanzwe
i. Serivisi z’ubuvuzi
j. Gufungurwa by’agateganyo no kuvugana n’ubuyobozi nyubahiriza tegeko
2. Urugero rwa serivisi ziboneka muri Chicago, wasura urubuga rwa www.underthedoor.org .
Uru rubuga rwabo rwa www.underthedoor.org/red-chicago/ current-edition rwababera urugero rwibyo mwakora mu gace k’iwanyu. Mumaze kubikora, urwo rutonde murugaragarize n’abandi kugirango nabo batazatangirira ku busa. 3. Imishinga ifasha abagororwa n’imiryango y’abakozi b’Imana ( www.cmcainternational.org ) ni umuryango uhuriwemo n’imiryango myinshi ikorera mu magereza ndetse no hanze ibafasha gusubizwa mu buzima busanzwe.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online