The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition
68 • A mahugurwa ya O nesimo : G uha I kaze A bahoze A ri A bagororwa mu B uzima bw ’ itorero
U mugereka W a 14 TUMI Satellite Network www.tumi.org/satellite
Ushobora kongera abigishwa no kuzamura abayobozi utangiranye n’ikigo cy’amahugurwa mu itorero ryawe, ibigo bishingiye ku itorero, gereza cyangwa mu madini. Nka TUMI Satellite murigenga mukanagumana ishusho yanyu, ariko mugakoresha integanyanyigisho yacu, ibikoresho n’ubunararibonye. Kandi nanone mwiyunga ku bandi bafite intumbero imwe bakabaha ubufasha n’ibitekerezo. Buri shami turiha ibyangombwa byose byo kwigisha Bibiliya kugirango mwikorere gahunda yanyu yihariye ijyanye n’umurimo mukora. Ibikoresho byacu by’amahugurwa The Urban Ministry Institute ishyira imbaraga zayo muri gahunda yayo yo kwigisha neza mu bantu batuye mu mijyi, kandi inyigisho zacu zose zigamije kuba igisubizo ku murimo w’Imana ukorerwa mu mijyi. Twizera ko uko imijyi igenda ikura ku isi yose ari ikibazo ariko nanone akaba amahirwe ku itorero rya Yesu Kristo. Inyigisho dutanga zikubiye mu nyigisho ya Nicene, igaragaza inkomoko y’imyizerere yacu igakomezwa n’amateka y’itorero. Urwane Intambara Nziza yo Kwizera ni igitabo kimwe kibanziriza imfashanyigisho ya TUMI mu mahugurwa, gitanga ubusobanuro ku mirongo y’ingenzi muri Bibiliya hamwe n’amahame y’abigishwa babakristo. Imfashanyigisho y’ingenzi ni gahunda y’amahugurwa ifite amasomo cumi n’atandatu, yigishwa mu mashuri y’ibyiyobokamana, yakozwe mu buryo atanga ubumenyi n’ubumenyingiro kugirango haboneke umusaruro mu murimo ukorerwa mu mujyi ndetse no mu buyobozi bw’itorero. Inyigisho z’ishingiro ry’umurimo izi zagenwe gufasha abayobozi gukura mu bwenge bw’ibyanditswe, mu bumenyi bwa Bibiliya, ubuzima bwa gikristo n’umurimo ushyizwe mu bikorwa.
Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online