The Onesimus Workshop, Kinyarwanda Edition

U mugereka • 69

U mugereka W a 15 Evangel Network na Evangel School Of Urban Church Planting www.tumi.org/churchplanting Gushing amatorero y’Ubwami mu bazimiye • Kugira icyerecyezo cyo guhamya Kristo Nk’Umwami no kugaragaza ubutsinzi bwe mu bataramumenya. • Guhuza no gukorana nabo muhuje ibitekerezo baharanira gutanga ibyabo kugirango bakore inshingano yo gusakaza ubutumwa bwiza muri Amerika ndetse no ku isi. • Gusangiza abandi ubushobozi no kubaka imibanire kugirango mumenye kandi mushishikarize abayobozi gutangiza amatorero no gukora ibikorwa byo gufungura amatorero mashya. The Evangel School of Urban Church Planting Ishuri ryacu rya Evangel School of Urban Church Planting ritoza abashinga amatorero kugirango batangize amatorero mu bakene abataragerwaho bo mu mijyi kugirango bumve urukundo rwa Kristo, hanyuma bafate umwanya wabo mu guhagararira Ubwami bwa Yesu aho bakorera naho batuye. Ishuri rya Evangel ritanga ibikoresho ku matorero yo mu mijyi, amadini nindi miryango kugirango batangize ishuri ryo guhugura abatangira amatorero mu mijyi cyangwa mu ntara zabo kuri abo Imana yahamagariye gutangiza amatorero mu bantu batuye mu mijyi ariko bakenye. Evangel school Boot Camp igizwe n’itsinda rigenzura na gahunda y’ubusabe bw’abantu bigafasha mu kwemeza ko ushinga itorero afite umuhamagaro, imyitwarire n’ubushobozi busabwa kugirango umuntu ashinge itorero rikorera mu bakene. Abatoza ba Evangel bazana n’abashinga amatorero n’itsinda ryabo kugirango bumve kandi bakorane n’Umwuka Wera kugirango icyerekezo cyabo kigerweho. batuye mu mijyi, gukoresha ubwenge bwa Bibiliya mu ivugabutumwa, guha ubushobozi no gutera imbaraga

Made with FlippingBook - professional solution for displaying marketing and sales documents online